Uko wahagera

Rwanda: Reta Ihumuriza Abagizweko Ingaruka n'Ibisasu Vyavuye muri DRC


Imwe mu nzu yononywe n'ibisasu vyavuye muri Kongo
Imwe mu nzu yononywe n'ibisasu vyavuye muri Kongo

Nyuma y’umunsi umwe gusa humvikanye ibisasu byaguye ku butaka bw’u Rwanda, leta y’icyo gihugu yagiye guhumuriza abaturage bagizweho ingaruka n’ibyo bisasu. Bwana Alfred Gasana, minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu yasabye abatuye mu karere k’amajyaruguru kumva batuje abizeza ko umutekano wabo ari nta makemwa. Ku wa mbere w’iki cy’umweru nibwo haguye ibisasu mu karere ka Musanze na Burera biturutse mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Imbere y’imbaga yari iteraniye mu murenge wa Kinigi wo mu karere ka Musanze, Bwana Alfred Gasana, minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu yabwiye abari bamuteze amatwi mu nteko y’abaturage ko umutekano ari ingenzi kuri bo no ku gihugu.

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu ashingiye ku mateka y’agace yavugiragamo yibukije abo yabwiraga ko umutekano wabo n’igihugu ari ingenzi. Yagarutse ku bisasu byaguye ku butaka bw’u Rwanda muri aka gace bigakomeretsa bamwe bikanabangiriza umusaruro. Bwana Gasana yizeje ko ibyabaye bitazongera, asaba abaturage kumva batuje. Yabasabye kutagira ikibarangaza ngo kibateshe kwikorera utwabo.

Mu mbwirwaruhame ye minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu yihanganishije ku bo ibisasu byaturutse ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo byagizeho ingaruka. Bwana Gasana yabaremye agatima ababwira ko ubutegetsi buzababa hafi mu mugambi wo kubarinda gusubira inyuma mu iterambere.

Ku bumvise ubutumwa bwa minisitiri Gasana bavuga ko byabateye imbaraga zo kuba bashobora kumva batekanye. Ni mu gihe kuri uyu wa Mbere ibisasu bikimara kugwa ku butaka bw’u Rwanda abaturage bavugaga ko bahungabanye babuze ayo bacira n’ayo bamira.

Mu ijambo rya Minisitiri Gasana yasabye abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe ku kintu cyose gishobora guhungabanya umutekano w’igihugu. Yakuriye inzira ku murima uwo ari we wese wahirahira guhungabanya umutekano.

Ibisasu byakomotse ku mirwano yashyamiranyije abarwanyi b’umutwe wa M23 n’ingabo za Kongo zifashijwe n’iza Monusco ibisasu bikarenga bikagwa ku butaka bw’u Rwanda. Byakomerekeje abasivili benshi binangiza umusaruro nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ingabo mu Rwanda.

Aka gace ko mu majyaruguru y’igihugu kakunze kurangwamo ibikorwa bihungabanya umutekano w’abagatuwe kuva mu myaka ya za 94. Iyo umutekano muke udakomotse ku barwanyi b’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ukomoka ku bushyamirane bushingiye ku mipaka y’ibihugu byombi.

Inkuru ya Eric Bagiruwubusa akorera Ijwi ry'Amerika mu Rwanda

Rwanda: Reta Yemeza ko Abahitanywe n'Ibisasu Vyavuye muri Kongo ari Benshi
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:52 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG