Uko wahagera

REG Basketball Club mu Makipe 4 Yasezerewe muri Kimwe cya Kane k'Irangiza


Bamwe mu bakinyi ba Reg mu kibuga
Bamwe mu bakinyi ba Reg mu kibuga

Amakipe Zamalek yo muri Misiri, US Monastir yo muri Tuniziya, Petro de Luanda yo muri Angola na FAP yo muri Kameruni ni yo azakina imikino ya kimwe cya kabili k’irushanwa rya Basketball Africa League.

Ni imikino iteganyijwe ku wa gatatu guhera i saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ubwo Petro de Luanda yo muri Angola izakina na Forces Armées et Police yo muri Kameruni na ho guhera i saa tatu n'igice z'ijoro Zamalek yo mu Misiri ikazacakirana na US Monastir yo muri Tuniziya.

Ikipe ya REG yari ihagarariye u Rwanda muri aya marushanwa yasezerewe ku wa gatandatu itsinzwe na Forces Armées et Police yo muri Kameruni muri kimwe cya kane k'irangiza k'irushanwa rya Basketball Africa League ririmo kubera mu Rwanda.

Ikipe y'Ikigo k'Igihugu Gishinzwe Ingufu yatunguwe na FAP iyitsinda amanota 66 kuri 63. Muri uyu mukino FAP yakomeje kuza imbere ya REG Basketball Club mu duce twose uko ari tune. Usibye Thomas Cleveland na Axel Mpoyo abandi bakinnyi bose ba REG bagaragaje intege nke.

John Pack umutoza wa REG Basketball Club yatangaje ko abasore be bananiwe gushyira mu bikorwa ibyo bari bamaze iminsi bitoza, yongeraho ko aticuza kuba yarasezereye igitaraganya abakinnyi Ntore Habimana na Pitchou Manga akabasimbuza Kenny Gasana na Abdoulaye Ndoye.

Umutoza w'ikipe y'igisirikare n'igipolisi cya Kameruni François Egueye avuga ko yafashe umwanya uhagije wo kwiga imikinire ya REG, by'umwihariko yongera imbaraga mu bwugarizi.

Mu mukino wari watangiye i saa munani n'igice, Petro de Luanda yo muri Angola yakuyemo AS Salé yo muri Marokeiyitsinze amanota 102 kuri 89. Indi mikino ibiri ya kimwe cyakane k'irangiza mu iri rushanwa rya BAL yabaye ku cyumweru US Monastir yo muri Tuniziya yasezereye Cape Town Tigers yo muri Afurika y'Epfo iyitsinze amanota 107 kuri 67 hanyuma Zamalek yo mu Misiri ikuramo Seydou Legacy Athletic Club yo muri Gineya ku manita 66-49

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG