Uko wahagera

Ukraine Yatangiye Imanza z'Ibyaha by'Intambara ku Basirikare b'Uburusiya


Umusirikare wo mu ngabo z'Uburusiya Serija Vadim Shishimarin, w'imyaka 21, ari mu rukiko i Kyiv, muri Ukraine kuri uyu wa gatanu taliki 13/5/2022.(AP Photo/Efrem Lukatsky)
Umusirikare wo mu ngabo z'Uburusiya Serija Vadim Shishimarin, w'imyaka 21, ari mu rukiko i Kyiv, muri Ukraine kuri uyu wa gatanu taliki 13/5/2022.(AP Photo/Efrem Lukatsky)

Urukiko rwo mu murwa mukuru wa Ukraine, rwatangije urubanza rwa mbere ku byaha byo mu ntambara ku musilikare w’Uburusiya kuva intambara itangiye muri Ukraine mu mpera z’ukwezi kwa kabiri.

Sergent Vadim Shyshimarin w’imyaka 21, ashinjwa kwica arashe mu mutwe, umugabo w’imyaka 62, mu mudugudu wa Chupakhivka majyaruguru y’uburasirazuba, mu cyumweru cya mbere cy’intambara.

Aramutse ahamwe n’icyaha, Shyshimarin, uri mu ngabo z’Uburusiya zikoresha amatanki, yahanishwa gufungwa ubuzima bwe bwose, hakurikijwe igika cy’itegeko rirebana n’ibyaha by’urugomo mu mategeko n’imigenzo ijyanye n’intambara muri Ukraine.

Urukiko mu murwa mukuru wa Ukraine rwari rupakiye rwuzuye abanyamakuru, ubwo Shyshimarin, yaherekezwaga n’abashinzwe umutekano, akajya gufungirwa mu kazu k’ibirahure.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG