Uko wahagera

U Rwanda Rwahagaritse Irushanwa rya Miss


Ishusho ndangahiganwa rya Miss Rwanda
Ishusho ndangahiganwa rya Miss Rwanda

Nyuma y’ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, guverinoma yafashe icyemezo cyo kurihagarika by’agateganyo, ndetse umwe mu babaye ba Miss atabwa muri yombi.

Ni icyemezo Ministeri y’urubyiruko n’umuco yumvikanisha ko ari icy’agateganyo.
Mu itangazo iyo minisiteri yashyize ahabona ivuga ko gishingiwe ku iperereza ririmo gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), ko umuyobozi wa “Rwanda Inspiration BackUp”, ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa rya “Miss Rwanda” mu bihe bitandukanye.

Ihagarikwa ry’iri rushanwa, ryahise rikurikirwa n’itabwa muri yombi rya Nyampinga w’u Rwanda 2017, Miss Elsa Iradukunda. Amakuru agera ku Ijwi ry’Amerika, yagaragazaga ko bamwe mu bakobwa babaye ba Nyampinga mu bihe bitandukanye bakoze inyandiko bayishyiraho umukono imbere ya noteri. Ayo makuru yizewe asobanura ko basobanuye ko mu marushanwa bakoze batigeze bakwa ruswa, kandi ko n’ibyo batsindiye babihawe batabanje gutanga ruswa iyo ariyo yose.

Hari bamwe mu banyarwanda basanga guhagarika ibikorwa bya Miss Rwanda byari byaratinze. Guhagarika amarushanwa ya Miss Rwanda bishobora no kujyana no guhagarika irindi rushanwa ryari ririmo gutegurwa ry’umusore urusha abandi uburanga.

Inteko y’Umuco yatumije inama y’igitaraganya igomba kuyihuza n’itsinda ry’abateguye Irushanwa rya Mr Rwanda mbere y’uko abasore 18 baherutse gutsindira kujya mu mwiherero berekezayo.

Guhagarika irushanwa rya Miss Rwanda ndetse no gufunga umwe mu ba Miss bije bikurikira itabwa muri yombi rya bwana Ishimwe Dieudonné uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda. RIB yamutaye muri yombi ku wa 25 z’ukwezi gushize kwa 4. Rib itangaza ko imukurikiranyeho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivugwa ko yakoreye abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye.

Inkuru y'Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi

Ihiganwa rya Miss Rwanda Ryahagaritswe
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:53 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG