Uko wahagera

Koreya ya Ruguru Yaba Yagerageje Ikindi Gisasu cya Rutura


Koreya y'Epfo iratangaza ko kuri uyu wa gatandatu Koreya ya Ruguru yakoze igerageza ryo kurasa igisa n'igisasu cya rutura ikoresheje ubwato bwa gisirikare bugendera munsi y'amazi. Ni ku nshuro ya 15 muri uyu mwaka iki gihugu gikora igerageza rya bene ubu buryo.

Abayobozi bakuru ba gisirikare bo muri Koreya y'Epfo batangarije abanyamakuru ko iki gisasu kirasa ku ntego za hafi cyarasiwe mu karere ka Sinpo ko mu burasirazuba bushyira amajyaruguru y'Ubushinwa.

Nta bindi byinshi byavuzwe ku igeragezwa ry'iki gisasu. Gusa Koreya ya Ruguru muri uyu mwaka yongereye igerageza ry'ibisasu bya rutura bigendanye n'ibyo Perezida Kim Jong Un yari yashyize ku rutonde rw'ibyo yifuzaga mu 2021 byo kongera intwaro z'icyo gihugu

Ejo ku wa gatanu Amerika yatanze imbuzi ko Koreya ya Ruguru ishobora gukora irindi gerageza ry'igisasu cya nukiliyeri muri uku kwezi nyuma yo kubona ibimenyetso by'imyiteguro yabyo.

Ubushinwa n'Uburusiya bikunze kwirebera hirya mu gihe Koreya ya Ruguru ikora igerageza ry'ibisasu byayo mu gihe Leta zunze ubumwe z'Amerika igaragaza kenshi ko yiteguye kwinjira mu biganiro kuri iki kibazo ariko Koreya ya Ruguru irabyirengagiza

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG