Umubare w’Abarundi batahuka bava mu buhungiro mu nkambi za Nduta na Nyarugusu zo muri Tanzaniya waragabanutse ku rugero runini mu gihe cy’amezi atanu ashize.
Mbere, byibura 450 basubiraga mu gihugu cyabo ku bushake bwabo mu cyumweru. Uko bimeze ubu, hatahuka abatarenga 70 mu cyumweru.
Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika muri Tanzaniya, James Jovin, yakurikiranye iby'itahuka ry'izi mpunzi ategura inkuru irambuye mushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo.
Facebook Forum