Urugereko rwihariye rw'urukiko rukuru mu Rwanda rwakomeje kumva abatangabuhamya mu rubanza rwa Bwana Wenceslas Twagirayezu. Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, umucamanza yumvise abatangangabuhamya baturutse I Kongo bamushunjura n’undi umwe wari usigaye mu bamushinja. Ubushinjacyaha burega Twagirayezu ibyaha bya Jenoside bumukeka ko yakoreye ku Gisenyi.
Bwana Lukando Manu ni umwe mu batangabuhamya babiri b’abanyekongo bashinjuye kuri uyu wa gatatu Bwana Wenceslas Twagirayezu ibyaha bya Jenoside aburanamo n’ubushinjacyaha bwa Leta y'u Rwanda. Manu yabwiye urukiko ko yatangiye kumenyana n’uregwa kuva mu mwaka w’1992.
Manu yavuze ko yari kumwe na Twagirayezu I Kanyanja muri Kongo mu minsi itatu nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Juvenal Habyarimana wategekaga u Rwanda.
Uyu na we ubushinjacyaha bwamuhase ibibazo byerekeranye n’inyandiko yo ku itariki ya 31/03/2018 yashyizweho imikono n’abavugabutumwa b’itorero ry’ababatista bo muri Kongo. Iyo nyandiko igira umwere Twagirayezu ku byaha aregwa.
Umutangabuhamya umushinjura yavuze ko umusaza witwa Stanislas kugeza ubu utakiriho ari we wayimushyikirije amusaba kuyishyiraho umukono. Kuri urwo rutonde rw’iyo nyandiko, Manu ari ku mwanya wa kane. Yasobanuye ko akimara kumenya ibiyikubiyemo yemeye kuyisinya kuko indege ya Habyarimana yahanutse ari kumwe na Twagirayezu.
Tugumye kuri iyo nyandiko, umushinjacyaha yabajije Manu impamvu yemeje ko Twagirayezu ari mubyara we. Yasubije ko mu muco w’abanyekongo bishingiye ku bucuti baba bafitanye bashobora kwitana ababyara. Yashimangiye ko nta masano afitanye n’uregwa.
Ubushinjacyaha bwamubajije niba uko bitana ababyara na bakuru babo bishingiye ku muco, bishobora no kwandikwa mu nyandiko zakoreshwa mu butegetsi. Umutangabuhamya yavuze ko ibyo biguma hagati yabo byo gutebya.Yemeje ko ku itariki 09/04/94 Twagirayezu yavuye I Kanyanja asubira mu Rwanda abanje kumusezeraho kandi ko nta muntu wamuherekeje.
Umutangabuhamya w’ubushinjacyaha wemera ko yari “umwicanyi ruharwa”, Etienne Gasenge yongeye kugaruka arangiza ubuhamya bwe. Ifoto ya Twagirayezu yagejeje ku rukiko mu iburanisha riheruka nk’ikimenyetso yongeye gukurura impaka. Iyo avuga kuri Twagirayezu agaragariza urukiko ko amuzi bidashidikanywaho. Nyamara uregwa agatsemba ko bataziranye.
Yavuze ko kuva mu kwezi kwa Karindwi muri 94 ari bwo yaherukaga Twagirayezu imbonankubone. Yasobanuye ko mu 2013 umuryango w’uregwa ukimara kumenya ko yafatiwe muri Danemark uwitwa Pasiteri Theophile Kaberuka yegereye uwemera ko ari umwicanyi ruharwa amusaba kuzashinjura murumuna we. Yemeza ko uwo Kaberuka ari we wamuhaye iyo foto ngo azashinjure umuntu azi. Yavuze ko nyuma uwamuhaye ifoto yashatse ko Gasenge yayimusubiza arabyanga kuko yumvaga izakoreshwa nk’ikimenyetso mu nkiko agaragaza ukuri ku byabaye.
Ni imvugo yatumye Twagirayezu ahita yaka ijambo. Yikomye umutangabuhamya ko ibyo ari kuvuga agamije kubeshya mu rukiko. Yavuze ko kugeza ubu ari we mukuru usigaye mu muryango wa Se na nyina. Asaba Gasenge gutanga ubuhamya yirinda kumukomeretsa.
Mu bushinjacyaha bw'u Rwanda, Gasenge yasobanuye ko iyo foto ya Twagirayezu yari ayisanganywe. Imbere y’umucamanza yavuze ko yari yanze kuvuga inkomoko yayo yanga ko byagira ingaruka ku wayimuhaye.
Ku kuba mu bushinjacyaha baramubajije ku ruhare rwa Twagirayezu muri 94 agasubiza ko baherukana muri 92 agahindura imvugo mu rukiko, Gasenge yasubije umunyamategeko Bruce Bikotwa ko icy’ingenzi ari ibyo avugira mu rukiko. Yavuze ko byinshi mu bikubiye mu nyandiko ze atanabyibuka bitewe n’igihe gishize azikoreshejwe.
Yakunze gutanga ubuhamya bwe atumbereye uruhande rw’uregwa. Yavuze ko mu gitero cyo kwa Gacamena uwitwa Bunani yafashe umututsikazi amuca ibere arinagira imbwa kandi Twagirayezu arebera. Yavuze ko uregwa yagombye kuba asobanura icyo yahakoraga kuri bariyeri. Yemeje ko yari afite imbunda ya R4. Yagize ati “Ndamuzi cyane wenda we ashobora kuba atakinyibuka n’ubwo nafunzwe sinakwibagirwa ibyabaye.”
Umunyamategeko Bikotwa yasabye umutangabuhamya kwemera ko inyandikomvugo ye idakubiyemo ukuri. Yavuze ko ibumbatiye ukwivuguruza. Urukiko rwamwibukije ko ari rwo rwo kuzabisuzuma rukazabifataho umwanzuro.
Gasenge wakunze kuvuga amagambo yatumaga abatari bake bibagora guhisha amenyo mu cyumba cy’urukiko, yavuze ko kuba Twagirayezu ahakana ko baziranye, umutangabuhamya we amuzi kuruta n’uko yiyizi. Ati “Uretse ko yageze mu mahanga akanyirengagiza adashaka no gusobanura ibyabaye mu Rwanda ndamuzi,“
Yongeyeho ati “Ubu njye mubonye imbonankubone, agize amahirwe ari kumwe n’umunyamategeko. Iyo haza undi ntazi sinari guhagarara hano ngo mvuge ko muzi.” Yabwiye umwunganizi w’uregwa ko ibibazo amubaza yagombye kuba abibaza Twagirayezu.
Ati “niba koko atari umwicanyi yari aje gukora iki kuri iyo bariyeri yo kwa Gacamena? Ibyo wagombye kuba ubimubaza. Kuki mushaka ko musubiriza kandi ahibereye?” Kugeza ubu urukiko rumaze kumva abatangabuhamya icyenda bashinja n’abandi umunani bashinjura.
Bwana Wenceslas Twagirayezu w’imyaka 54 y’amavuko akomoka hano mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi ubu ni mu karere ka Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda ari na ho ubushinjacyaha bumurega ibyaha bumukekaho.
Bumurega ko yakoreye ibyaha ahantu hatandukanye ;ahahoze kaminuza ya Mudende, kuri kiliziya gatolika ya Busasamana, ahiswe kwa Gacamena, n’ahiswe Komini Ruje kubera amahano y’ubwicanyi yahabereye. We ahakana ibyaha akavuga ko byabaye ari muri Kongo. Iburanisha rirakomeza kuri uyu Kane.
Facebook Forum