Uko wahagera

Ubwongereza n'u Rwanda Byiyemeje Gufatanya ku Kibazo cy'Abimukira


Let y’u Rwanda n'iy’Ubwongereza kuri uyu wa kane bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu byerekeye n’abimukira. Ubwongereza buzajya bwohereza mu Rwanda abahageze basaba ubuhungiro kimwe n’abimukira.

Ibihungu byombi biravuga ko iyo gahunda igamije guca intege abakirira mu kwambutsa abantu kandi n’abasaba ubuhungiro ntibishyire mu kaga.

Mu itangazo ryashyizwe ahagararaga, minisitiri w’ububanyi n’abamahanga w’u Rwanda Vicent Biruta, yavuze ko abazoherezwa mu Rwanda bazahabwa ubushobozi bwo kuba batura mu Rwanda baramutse babyifuje.

Gahunda yashyizweho umukono, i Kigali, iteganya ko abo bimukira bafite uburenganizra bwo gukora mu Rwanda, bagafata mutiweli, bagakurikiza kandi bakarenganurwa n’amategeko y’u Rwanda.

Ubwongereza buzatanga mu ikubitio miliyoni 150 z’amadolari azakoresha mu kubasha kwiga ururimi, amashuli yisumbuye ndetse na za Kaminuza.

Ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi ry’aba Travaillistes- Labour, rayamaganye iyo gahunda rivuga ko “igayitse kandi idakwiye”.

Ikigo Refugee Council kirengera impunzi nacyo cyayamaganye. Minsitri w’Ubutegetsi bw'igihugu w’u Bwongereza Proti Patel ari i Kigali mu Rwanda. Hashize imyaka itatu atangiye gutegura iyi gahunda.

Ibihugu bya Albaniya na Ghana byo btynze kwakira abasaba ubuhungiro mu Bwongereza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG