Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yongeye gusaba ibihugu by'Ibulayi gufatira ibihano amabanki y'Uburusiya bakanahagarika kugura ibikomoka kuri peteroli by'icyo gihugu.
Ageza ijambo ku bagize inteko ishinga amategeko ya Lituweniya akoresheje uburyo bwa videwo, Zelenskyy yavuze ko igihe cyose ibihugu by’Ibulayi bigicuruzanya n’Uburusiya, bizatera intege abategetsi b’Uburusiya gukomeza ibikorwa byabo by’ubushotoranyi, kuko bazumva ko nta nkurikizi bibagiraho.
N'ubwo Ubulayi bumaze gufatira Uburusiya ibihano byinshi, Perezida Zelenskyy asanga bukeneye no guhagarika gukomeza kugura ibikomoka kuri peteroli by’Uburusiya. Hari ibihugu bikomeje gushidikanya gufata icyo cyemezo kuko bisanga byagira ingaruka ku bukungu bwabyo, dore ko ibikomoka kuri peteroli byinshi babigura ku Burusiya.
Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya we yavuze ko muri ibi bihe ku isi, bigoye cyane gushyira igihugu kinini nk’Uburusiya mu bwigunge. Yongeye kuvuga ko ibitero bagabye kuri Ukraine bigamije kurinda umutekano w’abaturage batuye mu burasirazuba bwa Ukraine bakoresha Ikirusiya n’uw’igihugu cye.
Hagati aho biteganijwe ko Perezida Putin ahura na mugenzi we wa Belarusiya Alexander Lukashenko. Ibiganiro byabo biribanda ku kibazo cya Ukraine. Belarusiya ni kimwe mu bihugu bishyigikiye Uburusiya.
Facebook Forum