Uko wahagera

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi Ugiye Guhagarika Guhugura Ingabo za Mali


Ingabo za Mali
Ingabo za Mali

Ni nyuma yuko icyo gihugu cyanze kwizeza uyu muryango ko abacancuro b’Abarusiya batazivanga mu kazi kabo.

Byatangajwe na Joseph Borell, umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru. Iki cyemezo cyatumye hari abibaza amaherezo y’ingabo z’umuryango w’abibumbye MINUSMA n’izoherejwe n’ibihugu byo ku mugabane w’Ibulayi.

Gifashwe nyuma yuko Ubufransa n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’Uburayi bifatiye icyemezo cyo gukura ingabo zabyo muri Mali.

Borell yavuze ko bahisemo guhagarika ibikorwa byose byo gutoza ingabo za Mali kuko batizeye umutekano wabo. Ariko yongeyeho ko uwo muryango utahagaritse ibindi bikorwa ukorera muri Mali.

Iki gihugu kimaze igihe mu ntambara n’imitwe y’intagondwa za Kiyisilamu kitabaje abacancuro b’Abarusiya b’ikigo Wagner kubafasha guhangana n’iyo mitwe.

Borell akavuga ko Uburayi budashobora gufatanya n’ikigo cyafatiwe ibihano n’Uburayi gishinjwa ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu. Avuga ko Wagner ishobora kuba yaragize n’uruhare mu bwicanyi buherutse gukorerwa abasivili muri Mali mu kwezi gushize.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG