Abasenateri bose uko ari ijana bemeje umushinga w'itegeko. Usibye Uburusiya, rihagarika n'ubucuruzi hagati ya Leta zunze ubumwe z'Amerika n'igihugu cya Belarusiya, inshuti magara y'Uburusiya.
Mu by'ukuri, itegeko ntirigamije guhagarika burundu ubu bucuruzi. Ahubwo riteganya ko ibicuruzwa bituruka mu Burusiya na Belarusiya bishobora gukubitwa imisoro n'amahoro ya gasutamo bihanitse.
Sena yahise yohereza umushinga w'itegeko mu Mutwe w'Abadepite. Naho ushobora kuwemeza uyu munsi. Biramutse bibaye, wahita ujya ku meza y'umukuru w'igihugu, Joe Biden, awushyireho umukono kugirango ube ubaye itegeko burundu.
Iki gihano kiriyongera ku bindi Leta zunze ubumwe z'Amerika yafatiye Uburusiya by'umwihariko kubera intambara bwagabye kuri Ukraine. Ibihano bikaze ni ibyo mu rwego rw'imari no gufatira imitungo y'ibyegera bya Perezida Vladimir Putin, barimo n'abakobwa be babiri ( Reuters).
Facebook Forum