Polisi ya Somaliya, ivuga ko byibura abantu batandatu bapfuye nyuma y’uko abagabo babiri bari bafite imbunda bagabye igitero i Mogadishu ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyari kirinzwe cyane.
Bavuga ko abapfuye barimo Umunyasomaliya n’abanyamahanga batanu.
Mu ijoro ry’ejo kuwa gatatu, ababyiboneye bavuze ko umudepite w’Umunyasomaliyakazi ari mu bantu benshi bahitanywe n’ibisasu bibiri byaturikiye mu mujyi wa Beledweyne muri Somaliya rwagati.
Amina Mohamed Abdi, yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera gutorwa, ubwo igisasu cyaturikaga.
Al-Shabab yagabye ibitero ku kibuga cy’indege, inshuro nyinshi mu mwaka wa 2009, byishe abantu babarirwa muri mirongo.
Facebook Forum