Uko wahagera

Abitwaje Intwaro Bishe Abajandarume 13 muri Burkina Faso


Abasirikare ba Burkina Faso batwaye isanduku irimo umurambo wa mugenzi wabo nyuma y'igitero cyagabwe kuri gendarmerie umwaka ushize
Abasirikare ba Burkina Faso batwaye isanduku irimo umurambo wa mugenzi wabo nyuma y'igitero cyagabwe kuri gendarmerie umwaka ushize

Igico cyabereye ahitwa Taparko, akarere gakize ku mabuye y'agaciro, gakunze kwibasirwa n'abajihadiste. Abajandarume bakiguyemo bari mu irondo. Uretse 13 bishwe, abandi byibura umunani bazimiye. Igisirikare kirimo kirashakisha irengero ryabo.

Igico cyabaye kandi hashize umwanya abaturage babiri bamaze kwicwa n'igisasu cyaturikanye imodoka y'abagenzi yagikandagiye. Abandi benshi bakomeretse, barimo babiri bikomeye cyane.

Amajyaruguru n'uburasirazuba bwa Burkina Faso habaye indiri z'abajihadiste kuva mu 2015. Imirwano yabo n'ingabo z'igihugu imaze guhitana abantu barenga 2,000. Yakuye mu byabo abandi hafi miliyoni ebyiri.

Mu kwezi kwa mbere gushize, abasilikare bahiritse ku butegetsi Perezida Christian Kaboré, bamushinja ko yananiwe gutsinda abajihadiste. Uwamukoreye kudeta, Lieutenant-Colonel Paul-Henri Sandaogo Damiba, avuga ko uru rugamba ari rwo yashyize imbere imbere ya byose.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG