Mu Rwanda umunyamategeko wunganira Bwana Wenceslas Twagirayezu ushinjwa ibyaha bya Jenoside yasabye urukiko guha agaciro ibyifuzo by’abatangabuhamya bashinjura uregwa. Barifuza kuzatangira ubuhamya bwabo mu karere ka Rubavu ku Gisenyi.
Umunyamategeko Bruce Bikotwa yagejeje ubwo busabe ku mucamanza nyuma yo gutanga raporo ikubiyemo ibyo yakuye mu iperereza ry’inyongera ku batangabuhamya.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa yakurikiranye iyo nkuru ushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo
Facebook Forum