Ghana, yakiriye neza itsinda rya mbere ry’abanyeshuri bahungishijwe bigaga muri Ukraine nyuma y’uko Uburusiya bugabyeyo ibitero.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yavuze ko abanyeshuri b’abanyaghana 500 burijwe indege bava muri Ukraine kandi ko bashobora kuza mu gihugu igihe babishaka.
Abanyeshuri 17 ba mbere bageze Accra mu murwa mukuru wa Ghana, uyu munsi kuwa kabiri mu ndege ebyiri.
Batuje cyane, abo banyeshuri bakiriwe n’intumwa za guverinema zari ziyobowe na Kwaku Ampratwum-Sarpong, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije.
Nana Boakye Agyemang, umunyeshuri mu mwaka wa mbere mu buvuzi, yari amaze imyaka itanu yiga muri Ukraine, yavuganye n’abanyamakuru ku kibuga cy’indege.
Yagize ati: “Aya ni amahirwe make ko bibaye ngombwa ko tugaruka mu rugo. Abavandimwe bagombye gutuza, incuti zikagira umutuzo. Guverinema irimo gukora ibishoboka byose kugirango twese tugaruke mu gihugu. Hagati aha, icyo dushaka kuvuga ni ugushimira, turabashimira ibyo badukoreye byose”.
Umwe muri abo banyeshuri, Priscilla Adjai, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko yafashe icyemezo cyo kugaruka muri Ghana kubera gutinya gupfa.
Yagize ati: Ntitwagombaga kwibasirwa, ariko kuba hari amasaha abiri uvuye mu migi yatewe amabombe, nagize ubwoba kubera ko byagendaga byegereza aho nari ndi. Ubwo rero navuganye n’ababyeyi banjye, barambwira ngo yego ninze”.
Uwungirije minisitiri w’ububanyi n’amahanga yabwiye itangazamakuru ko guverinema irimo gukora amanywa n’ijoro, kugirango ihungishe abanyaghana bashaka kugaruka mu gihugu.
Abanyeshuri, nyuma baje guhuzwa n’imiryango yabo. Babanje kubonana n’abayobozi muri guverinema mu byumba bitandukanye.
Abanyeshuri barenga 500, bari muri Ukraine, ubwo Uburusiya bwateraga iki gihugu, bagiye muri Polonye no muri Rumaniya. Abayobozi bavuze ko abashaka kugaruka muri Ghana, bazahabwa indege zizahabageza.
Facebook Forum