Abapolisi b'Ubufaransa bacunga umutekano wo mu nyanja kuri uyu wa gatandatu bafashe ubwato ubutegetsi bukeka ko ari ubw'ikompanyi yo mu Burusiya irebwa n'ibihano Ubumwe bw'Ubulayi buheruka gufatira icyo gihugu kubera intambara cyateje muri Ukraine. Umwe mu bategetsi b'Ubufaransa ni we wabitangarije ibiro ntaramakuru by'Abongereza (Reuters).
Captain Veronique Magnin ushinzwe kurinda umutekano wo mu nyanja yavuze ko ubwo bwato bwari bwikoreye imodoka bwerekeza mu mujyi wa St. Petersburg wo mu Burusiya. Bwahise buhindurirwa icyerekezo bwoherezwa ku cyambu cya Boulogne-sur-Mer kiri mu majyaruguru y'Ubufaransa. Byari hagati ya saa cyenda na saa kumi za mu gitondo.
Captain Veronique Magnin yavuze ko abashinzwe iby'imipaka mu Bufaransa barimo gukora igenzura kandi ko abakozi bo muri ubwo bwato barimo kubahiriza ibyo basabwa.
Ibiro ntaramakuru by'Uburusiya byavuze ko ambasade yabwo mu Bufaransa yatangaje ko yasabye ibisobanuro byerekeye ifatwa ry'ubwo bwato.
Ikinyamakuru La Voix Du Nord, cyo mu Bufaransa cyatangaje iyi nkuru bwa mbere cyavuze ko hakurikije ibigaragara ku rubuga marine traffic.com, ubu bwato bwitwa Baltic Leader ari ubwo mu Burusiya.
Captain Veronique Magnin we yavuze ko ari ubw'ikompanyi y'Umucuruzi w'Umurusiya urebwa n'ibihano Uburayi buheruka gushyiriraho icyo gihugu kubera intambara cyashoye kuri Ukraine.
Facebook Forum