Uko wahagera

OTAN Iratangaza ko Izarengera Ubutaka Bwose bw'Abayigize


Umunyamabanga mukuru wa OTAN Jens Stoltenberg mu kiganiro n'Abanyamakuru.
Umunyamabanga mukuru wa OTAN Jens Stoltenberg mu kiganiro n'Abanyamakuru.

Ba ambasaderi b'ibihugu 30 bigize OTAN bakoze inama y'igitaraganya i Buruseli mu Bubiligi. Yari iyobowe n'umunyamabanga mukuru w'umuryango, Jens Stoltenberg.

Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru nyuma y'inama, Stoltenberg yashimangiye ko "OTAN izarwanira buri santimetero y'ubutaka bwayo, Uburusiya niburamuka buteye umwe mu banyamuryango bayo."

Yasobanuye ariko ko "nta basilikare OTAN ifite muri Ukraine, kandi ko nta n'umugambi ifite wo kuboherezayo." Ukraine ntiri muri OTAN, ariko hari ibikorwa bimwe na bimwe bafatanya.

Mu nama ya ba ambasaderi, Bulgaria, Repubulika y'aba-Czech, Estonia, Lettonia, Lithuania, Polonye, Rumania na Slovakia basabye ko OTAN ishyira mu bikorwa byihutirwa ingingo ya kane y'amasezerano-shingiro yayo. Ivuga ko "umwe mu bayigize, aramutse yumvise ko ikindi gihugu gishobora kumutera cyangwa kumuhungabanyiriza umutekano, ubusugira n'ubwigenge, umuryango ugomba guhita ukora ibiganiro byihutirwa kugirango ufate ingamba zo kumurengera." Naho ingingo ya gatanu ivuga ko iyo umwe atewe bose baba batewe, bityo rero bagomba kumurwanirira.

Lithuania ni kimwe mu bihugu bya OTAN bituranye n'Uburusiya. Kubera izo mpungenge yatewe n'igitero bwagabye muri Ukraine, perezida wa Lithuania, Gitanas Nauseda, we yahise ashyiraho amategeko yo mu bihe bidasanzwe cyangwa y'ibihe by'intambara. Aya mategeko yemerera guverinoma gukoresha imali ya leta ku buryo budasanzwe no gukaza umutekano ku mipaka, birimo guha abawurinda uburenganzira bwo gusaka abantu bose n'imodoka zihanyuze.

Nyuma y'inama ya ba ambasaderi, abakuru b'ibihugu bigize OTAN nabo bazakora inama yihutirwa ejo kuwa gatanu ku ikoranabuhanga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG