Ikipe Newcastle United ikina mu cyiciro cya mbere cya champiyona y’umupira w’amaguru mu Bwongereza imaze kugurwa akayabo k’amadolari arenga miliyoni 400.
Iyi kipe yaguzwe n’itsinda ry’abashoramali bibumbiye mu kigega cy’ishoramari ry’Arabiya Sawudite.
Hari hashize amezi hafi 18 aba bashoramari bari mu biganiro byo kwegukana iyi kipe y’ikigugu muri ruhago imaze imyaka 128 ivutse.
N’ibiganiro byarimo impaka nyinshi ahanini zari zishingiye kukumenya uruhare abategetsi b’ubwami bw’Arabiya Sawudite buzagira mu miyoborere y’iyi kipe. Byarangiye bemeranyije ko iyi kipe izagira ubwisanzure no kutavangirwa n’ubutegetsi bw’igikomangoma Moahammed bin Salman.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu irimo Amnesty International yari yasabye inzego zishinzwe kwemeza ayo masezerano kutayemera. Iyo miryango ishinja Arabiya Sawudite n’abayobozi bayo ibikorwa byo kutubahiriza no guhonyanga uburenganzira bwa muntu.
Indi zintizi yari yazamuwe na sheni ya Televiziyo yerekana imikino ya beIN yo mu gihugu cya Qatari yasabaga ko Arabiya Sawudite ikuraho ibihano yayifatiye byo kuterakana amashusho yayo muri icyo gihugu. Byarangiye ibi bihano byari bimaze imyaka ine bikuweho.
Umuyobozi w’ikigega cy’ishoramari ry’Arabiya Sawudite, Yasir Al-Rumayyan yanditse ku rubuga rwa interineti rwa Newcastle ko bashimishijwe nuko bagize amahirwe yo kugura iyi kipe.
Ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’Ubwongereza, ikipe ya Newcastle iri ku mwanya ubanziriza uwa nyuma wa 19 ku makipe 20.
Facebook Forum