Uko wahagera

Amerika Yibutse Imyaka 20 Igabweho Ibitero by'Iterabwoba


Amazu ya World Trade Center i New York yafashe inkongi
Amazu ya World Trade Center i New York yafashe inkongi

Intambara yo kurwanya iterabwoba ku isi, nk’uko yiswe, yarenze kure muri Afuganisitani, igihugu gito cyo muri Aziya yo hagati-inagera muri Irake no mu zindi mfuruka z’isi hitaruye cyane nko muri Afurika. Muri Irake, intambara yahitanye hafi ibihumbi 4 na 500 by’abasirikare b’Amerika n’ibihumbi amagana by’abasivili.

Kuva ku cyemezo kitavugwaho rumwe cyo gukura ingabo zose muri Afuganisitani bitarenze impera z’ukwezi kwa 8 uyu mwaka, ubutegetsi bwa Biden bwafashe ingamba zihamye zo kugerageza kurenga ku by’urwo rugamba rw’imyaka 20. Ibyo burabinyuza mu gushyira ahagaragara inyandiko zishobora gutanga umucyo ku byabaye ku itariki ya 11 Nzeri, ndetse no mu kwitazanya ubwitonzi leta y’abatalibani igendera ku mahame akarishye y’imyemerere, yafashe ubutegetsi ubwo ingabo z’Amerika zavaga muri Afuganisitani.

Kuri uyu wa gatandatu, Perezida Biden arasura ahantu hatatu: mu mujyi wa New York, aho ku isaha ya saa mbiri n’iminota 46, ku kazuba k’akayagirizo k’igitondo cyo mu kwa 9, indege ya kompanyi itwara abagenzi yo muri Amerika yari ifite kode y’urugendo 11 yagonze igice cya ruguru cy’igorofa ya World Trade Center- aho kandi nyuma y’iminota 17 ibyo bibaye, indi ndege ifite kode y’urugendo 175 yagonze igice cy’epfo cy’iryo gorofa.

Perezida Biden arasura kandi inyubako ya Pentagone, aho indege ya kompanyi yo muri Amerika yari ifite kode y’urugendo 77 yagonze nyuma y’iminota 34. Nyuma mu bihe bitandukanye, we na Visi Perezida Kamala Harris baraza kwerekeza ahantu hitaruye mu mujyi wa Shanksville muri leta ya Pennsylvania, aho indege ya nyuma yari ifite kode y’urugendo 93 yaguye, mu rwego rwo kunamira abahasize ubuzima.

Tukivuga ku byo kwibuka imyaka 20 ishize kuri iyi tariki ya 11 y’ukwa cyenda. Porofeseri Jeremi Suri , umwarimu w’amateka muri Kaminuza ya Texas mu mujyi wa Austin, asanga ibirimo gukorwa ku byabaye kuva mu myaka 20 ishize, bijya gusa nk’umusozo wa filimi. Yabibwiye Ijwi ry’Amerika agira ati: “Perezida arimo gusoza ibyabaye kuva mu myaka 20 ishize. Arimo arabikora nk’umunyamateka, avuga ati dusoje icyiciro cy’ibihe, mbese nk’uko twasoje igihe cy’intambara ya kabiri y’isi. Ni igihe cyo gufata ingamba nshya mu buryo bumwe n’ubwo Harry Truman yafashe ingamba nshya nyuma y’intambara ya kabiri y’isi.”

Porofeseri Suri, mu bitabo bye wibanda ku biro by’umukuru w’igihugu na politiki mpuzamahanga y’Amerika, avuga ko abahanga mu by’amateka babona ugushyira mu gaciro muri bimwe mu byo perezida ategura muri iki gihe.

Iyi mpuguke ikomeza igira iti:”Ariko kandi tuzareba niba, nk’uko bisanzwe bigenda, igice kimwe cy’amateka kitarangira ikindi gitangira. Nibwira ko turi mu bihe bitandukanye nyuma y’amatora ya 2020, kandi turi mu bihe bitandukanye hamwe n’izamuka ry’Ubushinwa. Icyakora byinshi mu bibazo byo mu myaka 20 ishize, ntabwo byagize impera nziza mu buryo tubigaragazamo mu bitabo byacu.”

Gusa ku bwa Madame Elizabeth Sherwood-Randall umujyanama wungirije mu bijyanye n’umutekano w’igihugu, icy’ingenzi-mu gihe isi isoza ibinyacumi 2 nyuma y’ibitero by’iya 11Nzeri, ni uko nta kindi gitero gikomeye cy’iterabwoba cyari cyongera kuba.

Aganira n’itsinda ry’abashakashatsi i Washington muri iki cyumweru yagize ati:”Imyaka 20 irashize, inzitizi twari dufite ntikiri ya yindi. Kuva ku bitero by’iya 11 Nzeri twamenye neza uburyo bwo kurinda abanyamerika iterabwoba. Si ukuvuga ko byarangiye, yewe ibintu biteye ubwo biracyaba. Ariko binyuze mu bikorwa by’imbere mu gihugu no hanze yacyo, kugeza ubu twashoboye kuburizamo no gukumira ko hari igitero nk’iby’iya 11 Nzeri cyakongera kuba.”

Ariko Bwana Thomas Schwartz umuhanga mu by’amateka akaba n’umwarimu muri kaminuza ya Vanderbilt muri leta ya Tennessee ateganya ko hashobora kuzavuka ibibazo nyuma umuhango usoza igice cy’amateka wo kuri uyu wa gatandatu.

Ati: “ Njyewe ibi ndabinenga cyane kubera ko ntibwira ko iki ari ikintu cyakabaye gikorwa rwose. Ndatekereza umwanzi ku ruhande rumwe afite ijwi, kandi bashobora kurikoresha nubwo twe dushaka kubihagarika, bo bashobora gukomeza. Muri ubwo buryo rero, ntekereza ko amagambo ya Perezida Biden-n’ibikorwa bye-mu gushyiraho igihe cyo kuva muri Afuganisitani byabaye ikosa no kwibeshya mu gufata icyemezo gishobora kuzagira ingaruka kuri Leza Zunze Ubumwe z’Amerika mu myaka iri imbere.”

Byitezwe ko Perezida aza kugeza ijambo ku baturage kuri uyu wa gatandatu. icyakora ku bwa Bwana Norman Ornstein umushakashatsi mukuru mu kigo gikora inyigo ku bijyanye n’imiyoborere cy’i Washington, “amagambo nta kinyuranyo aza gukora kuri ubu.”

Bwana Ornstein ati: “birumvikana ko agomba kuvuga imbwirwaruhame yateguranywe ubuhanga, ntekereza ko ku ruhande rumwe aravuga ko twashoboye mu gihe cy’ubutegetsi butandukanye gukumira ko hakongera kuba ibitero nk’iby’iya 11 Nzeri. Ko twashoboye gufata no kwica umuntu wari ubiyoboye, Osama bin Laden, ariko urugamba rutararangira, kandi twakoze n’amakosa menshi muri urwo rugendo. Ndetse ko tugiye kwirinda kuzongera gukora amakosa nk’ayo mu gihe kizaza.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG