Uko wahagera

Abantu 35 Bishywe n'Amabandi Yitwaje Intwaro Muri Nijeriya


Perezida Muhammadu Buhari
Perezida Muhammadu Buhari

Abantu bitwaje intwaro bishe abaturage 35 mu biturage bitanu byo muri leta ya Zamfara iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nijeriya, nk’uko byemezwa na polisi muri ako gace.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abafransa AFP, avuga ko nubwo abaturage bo bemeza ko abishwe ari 43, umuvugizi wa polisi muri iyo leta Mohammed Shehu we ahamya ko abapfuye ari 35.

Biravugwa ko abo bicanyi bateye imidugudu ya Gidan Adamu, Tsauni, Gidan Baushi, Gidan Maidawa na Wari iri mu karere ka Maradun bari kuri za moto bagenda barasa abantu ari nako batwika amazu yabo.

Shehu yambwiye AFP ko abo bicanyi bahunze mbere yuko inzego z’umutekano zihagera.

Inzirakarengane zaguye muri ibyo bitero zahise zishyungurwa kuri uyu wa gatanu, abakomeretse bajya kuvurirwa mu bitaro.

Uduce two mu majyaruguru no hagati ya Nijeriya tumaze igihe twibasirwa n’ibikorwa by’ubwicanyi, kwiba amatungo no gushimuta abantu.

Kuri uyu wa gatatu abantu bitwaje intwaro, na none bishe abantu 18 muri leta ya Katsina.

Kuwa mbere abanyeshuri barenga 100 baburiwe irengero nyuma y’uko abagabo bitwaje intwaro bagabye igitero kw’ishuri ryo muri leta ya Kaduna.

Perezida Muhammadu Buhari yahise ategeka inzego z’umutekano gukora uko zishoboye zikagarura abo banyeshuli.

Ibitero by’ingabo z’igihugu kuri iyi mitwe, ndetse n’imbabazi kubivuza kubihagarika nta muti byigeze bitanga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG