U Rwanda ruratangaza ko rwohereje umutwe w’ingabo 1,000 ugizwe n’abasirikali n’abapolisi mu gihugu cya Mozambike mu ntara ya Cabo Delgado imaze iminsi yugarijwe n’ibitero by’intagondwa za kiyisilamu.
Mu itangazo ryashohotse kuri site ya guverinema, u Rwanda ruvuga ko, ibi rubikoze k’ubusabe bwa leta ya Mozambike.
Ibitero mu gace ka Cabo Delgado byatangiye mu 2017, ariko biza gukaza umurego mu 2020, ubwo izi ntagondwa za kiyisilamu zigarurira uduce tw’iyi ntara turimo umujyi wa Mocimboa de Praia.
Muri uyu mwaka, izo ntagondwa na none zigaruriye umujyi wa Palma, nyuma y’ibitero byaguyemo abasivili abandi barenga 35,000 bava mu byabo.
Itangazo rya leta y’u Rwanda rivuga ko ingabo zayo zizafatanya n’iza Mozambike n’izindi zizava mu muryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo mu bikorwa byo kugarura umutekano n’ituze mu gihugu.
U Rwanda ruvuga ko kohereza ingabo muri Mozambike ari ikimenyetso cy’imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi, n’intego u Rwanda rwihaye rwo kurengera abasivili nk’uko bigaragazwa n’amasezerano yashyiriweho umukono I Kigali yo gutabara abasivili aho ariho hose bari mu kaga.
Facebook Forum