Uko wahagera

Patriots Yatomboye Ferroviario Muri 1/4 cy'Irushanwa BAL


Ikipe Patriots yo mu Rwanda ikina na US Monastir yo muri Tuniziya
Ikipe Patriots yo mu Rwanda ikina na US Monastir yo muri Tuniziya

Mu irushanwa rya Basketball Africa League ririmo kubera mu Rwanda, nyuma y’isozwa ry’imikino yo mu matsinda ku wa mbere, hamaze kumenyekana uko amakipe azakina muri kimwe cya kane k’irangiza.

Ku makipe 12 yari yatangiye iri rushanwa rya BAL, atandatu yahise abona itike ya kimwe cya kane k’irangiza. Ni ukuvuga amakipe ya mbere n’aya kabiri muri buri tsinda hiyongeraho amakipe abiri yitwaye neza n’ubwo yarangije ari ku mwanya wa gatatu mu matsinda yayo.

Ayo makipe yakomeje ni Union Sportive de Monastir yo muri Tuniziya, Patriots Basketball Club yo mu Rwanda, Petro de Luanda yo muri Angola, AS Salé yo muri Maroke, Zamalek yo mu Misiri, Ferroviario de Maputo yo muri Mozambike, Forces Armées et Police (FAP) yo muri Kameruni na AS Douanes yo muri Senegali.

Amakipe ane yasezerewe nyuma y’imikino yo mu matsinda ni Rivers Hoopers yo muri Nijeriya, Gendarmerie Nationale yo muri Madagascar, AS Police yo muri Mali na Groupement Sportif des Patroliers yo muri Aljeriya.

Ku wa gatatu tariki ya 26 ndetse no ku wa kane ku ya 27 hazakinwa imikino ya kimwe cya kane k’irangiza mu buryo bukurikira:

Umukino wa mbere wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 26, uzahuza ikipe ya Forces Armées et Police yo muri Kameruni FAP na Zamalek yo muri Misiri. Uwo mukino uzakurikirwa n'undi uzahuza AS Salé yo muri Maroke na Petro de Luanda yo muri Angola.

Ku wa kane tariki ya 27 nabwo hazaba imikino ibiri. Umukino ubanza uzahuza AS Douanes yo muri Senegali na US Monastir yo muri Tuniziya. Uzakurikirwa n'umukino wa nyuma wa kimwe cya kane uzahuza Ferroviario de Maputo ya Mozambike na Patriots yo mu Rwanda. Uyu mukino uzatangira isaa tatu ku isaha yo mu Rwanda, Ijwi ry'Amerika rizabawubagezaho uko uzaba urimo kuba.

Imikino ya kimwe cya kabili yo itegerejwe kuwa gatandatu naho finale ikazaba ku cyumweru tariki 30 z'uku kwezi kwa gatanu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG