Siriya iraja mw'itora rya perezida kuri uyu wa gatatu, nyuma y’imyaka igihugu kimaze mu ntambara.
Amashusho yo kwamamaza Bashar al-Assad ari ku mihanda i Damas, hamwe n’ay’abakandida bakeba be babiri batagaragara. Cyakora ntawe ushidikanya ko itora ryo kuwa gatatu rizongerera igihe Perezida Assad n’ubwo imyaka icumi igihugu kimaze mu ntambara yatumye Siriya iba umuyonga.
Siriya yayobowe n’umuryango wa Bashar al-Assad, imyaka mirongo itanu, ubu yahinduye isura nk’igihugu Assad ufite imyaka 55 yayoboye kuva mu 2000 nyuma y’uko se, Hafez al-Assad yitabye Imana.
Ubwo yatangiraga kuyobora, uyu muganga w’amaso, watangiye gutozwa ibya politiki nyuma y’uko mukuru we ahitanywe n’impanuka y’imodoka, yijeje kutazategekesha igitsure nk’icya se. Ahubwo yumvikanishije ko azaha urubuga abatavuga rumwe n’ubutegetsi kandi akazatega amatwi abo batavuga rumwe bo mu bihugu byo burengerazuba bw’isi.
Cyakora amavugurura yararigishijwe kandi imyigaragambyo yamagana ubuyobozi bwe bw’igitugu iratangira, mu mwaka wa 2011 ubwo Abarabu bivumbagatanyaga mu bihugu byose byo mu karere, bigahindukamo ubushyamirane bwatwaye ubuzima bw’abantu ibihumbi amagana kandi miliyoni 11 bagata izabo. Ni ukuvuga hafi icya kabiri cy’abaturage.
Assad yisubije ubuyobozi bw’igihugu hafi ya cyose, aho bamwe mu batora bazayitabira muri iki cyumweru, bazengurutswe n’inyubakwa zasenywe n’amabombe. Cyakora kugera ku buyobozi yabigezeho ari uko afashijwe n’igisilikare cy’Uburusiya n’icya Irani.
Ku rukuta rwe rwa Facebook yiyamamarizaho, yaragize ati: “Intambara iramutse yivanze muri gahunda yacu, ntibivuze ko izatubuza gukora akazi kacu”. Icyivugo kikaba ari: “Icyizere binyuze mu murimo”. Ariko ibi, ntibibujije ko abenshi mu gihugu batabasha kugura ibiribwa kandi bafite imirimo.
Bamwe mu banyasiriya, bavuga ko itora rigamije kubwira Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubulayi n’ahandi kw’isi, ko Assad agihari kandi ko Siriya igikora n’ubwo hari imirwano ahanini mu majyaruguru y’igihugu.
Facebook Forum