Uko wahagera

U Rwanda Rutangaza ko Rwaburijemo Ibitero bya FLN mu Bweyeye


Ingabo z'u Rwanda mu mahugurwa i Musanze mu 2019
Ingabo z'u Rwanda mu mahugurwa i Musanze mu 2019

Igisirikare cy’u Rwanda kiratangaza ko cyishe babiri mu nyeshyamba z’umutwe wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kikanafata bimwe mu bikoresho bya gisirikare byazo. Ni mu gitero bivugwa ko izo nyeshyamba zaba zagabye i Bweyeye mu burengerazuba bushyira amajyepfo y’u Rwanda mu ijoro ryakeye. Icyo gisirikare kivuga ko abandi barwanyi b’uwo mutwe bahungiye mu gihugu cy’Uburundi aho bari bateye baturuka.

Itangazo ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda, bwashyize ahagaragara kuri uyu wa mbere riravuga ko itsinda rito ry’inyeshyamba za FLN ryaguye mu gico cy’ingabo z’u Rwanda nyuma y’aho zari zimaze kwambuka umugezi wa Ruhwa ugabanya igihugu cy’u Rwanda n’icy'Uburundi.

Ubuyobozi bw'ingabo z'u Rwanda, muri iri tangazo buvugamo ko, imirwano yashyamiranyije ingabo z’u Rwanda n’abo barwanyi yabereye mu mudugudu wa Rwamisave, akagari ka Nyamuzi, mu murenge wa Bweyeye w’akarere ka Rusizi.

Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko abo barwanyi ba FLN baturutse ahitwa Giturashyamba ho muri Komini Mabayi mu Burundi. Abo kandi ngo baje guhunga berekeza muri zone Ruhororo ya Komini Mabayi, basubira mu ishyamba rya Kibira mu Burundi, aho bafite ibirindiro.

Mu bikoresho by’abo barwanyi igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko cyafashe, harimo imbunda nto yo mu bwoko bwa SMG, imirunga 7 y’amasasu, gerenade imwe, antene ya radiyo y’itumanaho rya gisirikare yo mu bwoko bwa Motorola, ndetse n’impuzankano ebyiri z’igisirikare cy’Uburundi.

Mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika, Liyetona Colonel Ronald Rwivanga uvugira igisirikare cy’u Rwanda, yavuze ko abateye bari hagati ya 15 na 20. Ku birebana n’icyabagaragarije ko abateye ari abarwanyi ba FLN, uyu muvugizi w’ingabo z’u Rwanda aravuga ko hari ibimenyetso byabyo abarwanyi babiri bishwe bagaragaza. Umwe mu batuye akagari ka Nyamuzi wavuganye n’Ijwi ry’Amerika yatubwiye ko bumvise urusaku rw’imbunda zirimo n’iziremereye rwamaze igihe kinini mu ijoro, ariko ubu hari ituze.

Iki gitero cy’inyeshyamba za FLN i Bweyeye kibaye mu gihe mu nkiko z’u Rwanda harimo kuburanishwa urubanza rwitiriwe Rusesabagina, ruregwamo abahoze ari abarwanyi ndetse n’abayobozi b’uwo mutwe. Barashinjwa ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’ibitero izo nyeshyamba zagabye ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Kuva ibitero bya FLN byatangira kugabwa ku butaka bw’u Rwanda mu w’2018, ubutegetsi bw’u Rwanda bwashinje ubw’Uburundi kuba ari bwo butera inkunga uyu mutwe w’inyeshyamba. Ni mu gihe Uburundi nabwo bwagiye bushinja u Rwanda gucumbikira no gufasha umutwe wa RED-Tabara uburwanya. Buri ruhande ariko ibyo rurabihakana.

Ntacyo ubutegetsi mu Burundi buravuga kuri iki gitero.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG