Uko wahagera

Abakekwa kuba ADF Bishe Abasivili 12 mu Ntara ya Beni muri Kongo


Abakekwaho kuba abarwanyi ba kiyisilamu bishe abantu babarirwa muri 12 mw’ijoro ryakeye mu mudugudu wo mu burasirazuba bwa Repuburika ya demokarasi ya Congo nk’uko uwabyiboneye hamwe n’imiryango ibiri iharanira uburenganzira bw’abaturage, yabivuze uyu munsi kuwa mbere.

Abo baturage biciwe mu ntara ya Beni. Igitero kiramaganirwa ku mutwe wa ADF, Forces Démocratiques Alliées mu gifaransa. Ni umutwe w’abarwanyi bo muri Uganda bagaba ibitero muri Congo kuva mu myaka ya za 90 aho wagabye ibitero bikaze ku basivili kuva ingabo zitangiye operasiyo zazo mu mpera z’umwaka wa 2019.

Abagabo bafite imbugita n’izindi ntwaro bateye umudugudu wa Bulongo mu bilometero hafi 30 uvuye mu burasirazuba bwa Beni, mw’ijoro ry’ejo ku cyumweru nk’uko abatanze aya makuru babivuga.

Imirambo 12 yabonetse irambitse ku butaka nk’uko Mambo Kitambali, umuyobozi w’umutwe wa sosiyete sivili i Bulongo abivuga.

Kuwa gatatu w’icyumweru gishize, Leta zunze ubumwe z’Amerika zashyize ADF ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba y’amahanga, ziyirega kuba ifite aho ihuriye n’umutwe wa Leta ya kiyisilamu, n’ubwo impuguke za ONU zitabonye ibimenyetso bigaragaza isano nyirizina hagati y’iyi mitwe yombi.

Paul Sakata umuturage w’i Bulongo yagize ati: “Mu mvura, bishe bashiki bacu na basaza bacu bakoresheje imbugita n’amashoka. Tubabajwe n’uko igisilikare kitatabaye mw’ijoro, bikaba birushaho kwongera ubwoba mu mitwe y’abantu muri iki gice cy’igihugu, kandi bari batangiye kugira icyizere cy’amahoro”.

Imibare ya raporo za ONU igaragaza ko ADF yishe abantu 850 mu mwaka ushize. Igice cy’uburasirazuba bwa Congo gihana imbibi na Uganda, u Rwanda n’Uburundi, kirimo imitwe y’abarwanyi igera mw’i 120, imyinshi ni iyasizwe n’intambara z’abaturage zarangiye ku mugaragaro mu 2003.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG