Uko wahagera

Jerry Rawlings Asize Umurage Utavugwaho Rumwe muri Ghana

Jerry Rawlings na madamu we baje mu mihango yo kurahira ya Perezida Nana Akufo-Addo muri 2017.

Urupfu rw’uwahoze ari Perezida wa Ghana, Jerry John Rawlings kuwa kane ku myaka 73 Accra, rwatumye abantu bitwara ku buryo butandukanye mu mpande zose z’igihugu. Bamwe bababajwe n’urupfu rwe, abandi bavuze kw’ihohotera ry’ikiremwa muntu ryakozwe ku buyobozi bwe.

Jerry John Rawlings asize umurage utavugwaho rumwe muri Ghana: uw’urugomo n’uwa demokarasi icyarimwe.

Mu gihe abonwa nk’uwitangiye abakene n’umuntu warwanyije ruswa, abaharanira uburenganzira bwa muntu bamushinja gufunga no kwica abo batavugaga rumwe.

Abashyigikiye ibyo Rawlings yakoze mu buzima bwe, bakoze imihango yo kumwibuka mw’ijoro ry’ejo ku cyumweru mu murwa mukuru Accra. Ni igikorwa cy’ishyaka yashinze akanarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu cya Ghana incuro ebyiri, Natinal Democratic Congress (NDC).

Hajai Mariama Zakeri yateguye uwo muhango. Avuga ko Rawlings azakomeza kwibukwa nk’uwashinze ishyaka NDC imyaka n’imyaniko kandi ko umurage we utazibagirana ko bazamuhorana mu bitekerezo. Agakomeza avuga ko NDC nk’ishyaka, rizamara icyumweru cyose ryibuka “intwari yatabarutse”.

Mbere y’uko Rawlings atorerwa kuba Perezida, yakoze Kudeta ebyiri mu 1979 no mu 1981. Cyakora yatunguye abamunengaga, yerekeza Ghana ku matora muri demokarasi.

David Agbee, impuguke mu byerekeye umiyoborere n’umutekano, avuga ko ntawashoboraga kumenya icyo Rawlings agiye gukora kandi ko yari “umuntu utamenerwamo”. Yagize ati: “Nyuma ya Kudeta yo mu 1981, impuguke iyo ariyo yose muri politiki, mu bubanyi n’amahanga, cyangwa umuntu uwo ariwe wese muri iki gihugu, yari kukubwira adashidikanya ko kujya ku butegetsi kwa Rawlings, bikuyeho kudeta zose zishoboka mu gihugu cya Ghana”.

Rawlings yatunguye abamunengaga yongera kuva ku butegetsi mu 2001. Cyakora yakomeje kuvuga rikijyana muri Ghana.

Nyuma y’urupfu rwe ku myaka 73 y’amavuko kw’italiki 12 y’ukwezi kwa 11, abari bamushyigikiye bamwunamiye hafi y’urugo rwe mu murwa mukuru Accra, mu gihe abayobozi bo ku rwego rwo hejuru mw’ishyaka rye, barimo gusura umuryango we.

Rita Addo avuga ko Rawling yitaye ku bakene mu gihugu. Avuga ko yashyizeho ingamba zerekeye abana kugira ngo bajye mu mashuri bityo bazabone imirimo, yanabonekaga cyane mbere y’uko ava ku butegetsi. Addo avuga ko azamwibuka nk’umuntu waje gufasha abakene.

Atangaza urupfu rwa Rawlings kuwa kane, Perezida Nana Akufo-Addo, yaragize ati: “Igiti cy’inganzamarumbo kiraguye kandi Ghana ikeneshejwe bikomeye no kuba kitagihari”.

Iryo tangazo ryavuze ko amabendera yururutswa kugeza mu cya kabiri igihe cy’icyumweru, hanyuma igihugu kikazakoresha imihango yo kumuherekeza, n’ubwo nta tariki yari yateganywa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG