Uko wahagera

Guhuza Isirayeli n'Abarabu ni Kimwe mu byo Joe Biden Azakora muri Dipolomasi


Abanyaburayi bakomeje gushyigikira amasezerano ya nukleyeri na Irani
Abanyaburayi bakomeje gushyigikira amasezerano ya nukleyeri na Irani

Abasesengura ibintu mu burazirazuba bwo hagati baravuga ku ntsinzi ya Joe Biden wabonye amajwi yo kuba perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, bagaragaza ko Perezida Donald Trump asize hari ibyo agezeho mu rwego rwa dipolomasi, Biden azubakiraho by’umwihariko ku birebana n’amahoro hagati y’Abarabu na Isirayeli.

Aba basesengura ibintu biteze ko Joe Biden watowe kuba perezida, azahagarara ashikamye ku bibazo by’uburenganzira bwa muntu by’umwihariko mu kigobe cya Perse—avugurura ubucuruzi bw’intwaro kuri Arabiya Sawudite kandi akaba yanagerageza ibishoboka ku buryo intambara yarangira muri Yemeni.

Amer al Sabaih, usesengura ibya politiki wo muri Yordaniya, avuga ko ikibazo gikomeye mu Burasirazuba bwo hagati, ari ugusubiza ibintu mu buryo nk’uko ubuyobozi bw’i Washington bwabitangiye hagati ya Israheli na Leta ziyunze z’Abarabu, Bahrain na Sudani. Cyakora avuga ko Biden azakora ibirushijeho mu kugeza Abanyepalestina mu gufatanya mu gushaka umuti w’ikibazo.

Gusubiza ibintu mu buryo byavuzwe ko bishoboka, ariko ko hari impungege impungenge za Isiraheli n’ikigobe cya Perse ku gisilikare cya Irani gifata intera mu karere.

Porofeseri David Romano wo muri kaminuza “Missouri State University” yabwiye ikinyamakuru cy’abarabu muri Arabiya Sawudite ko “Irani ari yo kibazo gikomeye mu kurushaho gusobanukirwa n’ugusharirirwa kw’isi y’Abarabu nyuma y’ubuyobozi bwa Obama”.

Ibihugu byo kigobe cy’Abarabu birakajwe no guhezwa mu biganiro ku byerekeye amasezerano ya nukleyeri mu 2015, byashakaga gucubya umuturanyi wabyo Irani nk’igihugu gifite amashagaga. Trump yakuye Amerika mu masezerano y’ibihugu byinshi yo mu 2018 kandi ashyiriraho ibihano igihugu cya Irani.

Amer al Sabaileh agira ati: “Ubwo rero Ikigobe na Isiraheli birajya hamwe, kubera umwanzi umwe bihugiyeho, ari we Irani. Biden ashobora, n’ubwo bitaba ako kanya, gutekereza uko yakwifashisha uko ibintu byifashe muri iki gihe muri Irani, agakora ku buryo yungukira ku murage wa dipolomasi ku bijyanye n’amasezerano ya nukleyeli”.

Ariane Tabatabai, wo mu burasirazuba bwo hagati uri mu kigo “German Marshall Fund” yabwiye ikinyamakuru “The National” cy’i Dubai, ko Biden “ashobora gushaka uko amahanga yakwumvikana ku bireba Irani kandi agakorana n’inshuti z’Amerika”. Cyakora yavuze ko Irani ishobora kutagira ubushake bwo kugira icyo ihindura ku myitwarire yayo mu karere mu bijyenye n’amasezerano ya nukleyeli.

Abandi basesengura ibintu babona Arabiya Sawudite yaririnze kwifatanya n’izindi Leta z’Abarabu mu kigobe mu kwemera Isirayeli, bikaba byaha amahirwe ubuyobozi bushya bwa Biden.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG