Uko wahagera

Ingabo za Leta n'iz'Intara ya Tigray Birahanganye muri Etiyopiya


Iki ni igice cy'umujyi wa Mekele, umurwa mukuru w'intara ya Tigray muri Etiyopiya
Iki ni igice cy'umujyi wa Mekele, umurwa mukuru w'intara ya Tigray muri Etiyopiya

Ministri w'Intebe wa Etiyopiya, Abiy Ahmed, yatangaje ko ibikorwa by'ingabo z'igihugu mu majyaruguru bifite intego zibaze kandi zisobanutse.

Bwana Abiy ibyo yabivuze kuri uyu wa gatanu asubiza amagambo y'umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye yavuze ko ahangayikishijwe n'imirwano ibera mu gace ka Tigray muri icyo gihugu.

Guverinoma ya Abiy irakusanya ingabo hirya no hino mu gihugu izohereza muri Tigray mu ntambara imaze iminsi ibiri irose hagati y'ingabo za Leta n'umutwe ukomeye w'abarwanyi bagendera ku matwara ashingiye ku bwoko, umaze imyaka uyobora ihuriro ry'abahoze ku butegetsi.

Yandika kuri Twitter, Abiy yavuze ko ibikorwa by'igisirikare cya Etiyopiya mu majyaruguru bifite intego zibaze kandi zisobanutse kandi zizagerwaho. Avuga ko bigamije kugarura iyubahirizwa ry'amategeko n'ireme ry'Itegeko Nshinga, no kubumbatira uburenganzira bw'Abanyatiyopiya bakabaho mu mahoro aho bari hose mu gihugu.

Imyiteguro ya Etiyopiya kurwana ino ntambara yatumye ibyiringiro by'amahanga byo gukemura ikibazo hagati ya Leta ya Abiy n'umutwe ukomeye w'abarwanyi ba People's Liberation Front (TPLF) biyoyoka. Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye António Guterres yavuze ko ahangayikishiojwe cyane n'iyo ntambara asaba ko ibibazo bafitanye byakemurwa mu nzira y'Amahoro.

Umwe mu bakozi bagoboka abari mu kaga yabwiye ibiro ntaramakuru by'Abongereza, Reuters, ko mu gicuku saa cyenda za nijoro, ibisasu bya rutura byumvikanye mu mujyi wa Abdurafi hafi y'umupaka wa Tigray na Amhara. Umutwe wa politike wa TPLF umaze imyaka ari wo wonyine uvuga rikijyana mu buyobozi bwa politike y'icyo gihugu bugizwe ni'huriro ry'abaturuka mu moko anyuranye kugeza mu myaka ibiri ishize Abiy ukomoka mu bwoko bwa Oromo ajya ku butegetsi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG