Ibarura ry’amajwi y’amatora y’umukuru w’igihugu muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yabaye kuri uyu wa kabili rirakomeje.
Kugeza ubu ibintu ntibirasobanuka niba umurepubulikani Perezida Donald Trump ari bushobore gutsindira manda ya kabiri cyangwa niba umudemokarate Joe Biden ari bumusimbure ku ntebe y’ubutegetsi.
Muri bombi ntawe urabona amajwi 270 asabwa kugira ngo umukandida yegukane intebe y’ubutegetsi.
Amajwi amaze kubarwa kuri uyu wa gatatu aragaragaza ko bombi bafite umubare w’amajwi wegeranye. Nubwo Joe Biden akiri imbere n’amajwi 220. Donald Trump ukiri kuri 213, amaze gutsinda zimwe muri za Leta zikomeye zigira ijambo mu byavuye mu matora.
Ku rundi ruhande, haracyari amajwi atarabarurwa bikekwa ko yakongerera Joe Biden amahirwe. Ayo ni ay’abatoye mbere yoherejwe mu iposita kubera ikibazo cy’icyorezo cya Virusi ya Corona.
Nubwo bimeze uko, Perezida Donald Trump yagaragaye kuri uyu wa gatatu mu gitondo avugira imbere y’ingoro ya Perezida w’Amerika ko yizera ko yatsinze amatora.
Yavuze ko ashaka kugana urukiko rw’ikirenga ngo arusabe guhagarika ibarura ry’amajwi rikomeje muri Leta za Georgia, Karolina ya ruguru, Pennsylvania, Michighan na Wisconsin aho yari ari ku isonga, ariko bikekwa uko amajwi akomeza abarurwa, umukandida Biden ashobora kumunyuraho.
Joe Biden na we yavugiye ijambo mu mujyi atuyemo wa Wilmington muri Leta ya Delaware ashima abamushyigikiye ababwira ko bakwiriye kugumana icyizere, ko ari butsinde amatora.
Abashinzwe kwamamaza Joe Biden bavuze ko iryo ijambo rya Trump rikojeje isoni kandi rigamije kubuza Abanyamerika uburenganzira bwabo bwo gutora.
Facebook Forum