Leta ya Kameruni yatangije gahunda yo gushishikariza ababyeyi gusubiza abana babo mu mashuli mu duce twari twarigaruriwe n'inyeshyamba.
Leta irifuza ko amashuli yongera gufungura guhera tariki ya gatanu y’ukwezi gutaha kwa cumi. Nubwo leta yizeza abaturage ko umutekano umaze kugaruka mu duce twari twarigaruriwe n’inyeshyamba, ababyeyi n’abarezi bo bemeza ko igihe kitaragera ngo amashuli abe yakongera gufungura.
Ingabo za leta zatangaje ko zimaze kwigarurira amashuli arega ijana mu mirwano ikaze yabaye mu mpera z’iki cyumweru yaguyemo inyeshyamba 9 n’abasirikali b’igihugu.
Ministeri y’uburezi mu gihugu yatangiye kohereza abakozi bayo mu duce dukoresha icyongereza kugirango bakangururire ababyeyi gusubiza abana babo mu mashuli. Leta ivuga ko abanyeshuli barenga 400,000 bakozweho n’ikibazo cy’ifungwa ry’amashuli kubera intambara n’umutekano muke.
Ingabo za leta zivuga ko minsi ine ishize zaburijemo ibitero by’inyeshyamba ziharanira ubwigenge bw’igice kivuga Icyongereza.
Umuvugizi w’izo nyeshyamba Capo Daniel yemeje amakuru y’uko bagabweho ibitero. Yavuze ko bemera ko amashuli y’abikorera afungurwa ariko ko aya leta azakomeza afunzwe.
Hashize hafi imyaka ine amashuli afunzwe muri utwo duce dukoresha icyongereza. Leta ivuga ko yiteguye gutanga umutekano ku balimu n’abanyeshuli bifuza gutangira amasomo.
Umuryango w’abibumbye uvuga ko intambara hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba imaze guhitana abantu 3,000. Abasaga 500,000 bakuwe mu byabo.
Facebook Forum