Uko wahagera

Ibyo Igisirikare cy'Amerika Cyavuze ku cy'Ubushinwa


Igisirikare cy'Ubushinwa mu myitozo
Igisirikare cy'Ubushinwa mu myitozo

Icyegeranyo gishya cya ministeri y'ingabo muri Amerika kiravuga ko mu myaka 10 iri imbere Ubushinwa buzakuba kabiri umubare w'ibisasu bya rutura bufite muri iki gihe.

Iki cyegeranyo cyemeza kandi ko buzakomeza gahunda yo gushaka uko bwagira ubushobozi buhamye bwo kugaba ibitero ku butaka, mu mazi no mu kirere bukoresheje ibisasu bya nukiriyeri. Intego yabwo n'ukuzaba bwanganyije cyangwa bwarushije Amerika imbaraga mu ntwaro za nukiriyeri nibura mu mwaka wa 2049.

Mu cyegeranyo yise "Imbaraga za Gisirikare z'Ubushinwa" Ministeri y'ingabo y'Amerika yaraye igejeje ku Nteko Ishinga Amategeko y'Amerika, yavuze ko Ubushinwa bubarirwa ibisasu nk'ibyo birenga gato 200, mu gihe Amerika ifite ibigera ku 3,800.

Ni ubwambare ministeri y'ingabo y'Amerika yavuze umubare w'ibisasu bya rutura Ubushinwa bufite nkuko bitangazwa na Ministri w'ingabo wungirije w'Amerika Chad Sbragia. Yavuze ko Amerika ihangayishijwe n'uko Ubushinwa bukomeje kongera umubare w'ibyo bisasu mu cyerekezo cyo kugira ngo buzasigare buhatse ibindi bihugu byose mu ngufu za giririkare mu karere buherereyemo.

Umukozi muri ministeri y'ingabo muri Amerika yabwiye radiyo ijwi ry'Amerika, ko Ubushinwa buherutse kurasa ibisasu byo mu bwoko bwa missile mu myitozo ya gisirikare bwakoreye mu nyanja yo mu majyepfo y'icyo gihugu kugeza ubu itavugwaho rumwe.

Ministeri y'Ingabo y'Amerika yavuze ko ibyo bikorwa binyuranyije n'ibyo Ubushinwa bwari bwemeye byo kutagira ibikorwa bya gisirikare bukorera muri iyo nyanja

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG