Uko wahagera

Senateri Harris Yemeye Kuba Kandida Visi-Perezida wa Biden


Senateri Kamala Harris
Senateri Kamala Harris

Senateri Harris w’imyaka 55 y’amavuko, wahoze ari umushinjacyaha, ni umugore wa kane ubonye itike yo ku rwego rw’igihugu yo guhagararira ishyaka rikomeye. Ariko kandi ni we mwiraburakazi unafite inkomoko muri Aziya y’amajyepfo ugeze kuri urwo rwego. Nyina umubyara yari inzobere mu kuvura kanseri y’ibere akora muri kaminuza ya berkely muri leta ya Californiya.Yimukiye muri Amerika aturutse mu Buhinde mu myaka ya za 60. Yaje gupfa muw’2009. Naho se we, impuguke mu by’ubukungu, yaje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika avuye muri Jamaica. Yigisha muri Kaminuza ya Stanford muri Californiya

Kuri uyu wa gatatu, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama nkuru y’ishyaka ry’aba Demokarate, Madame Harris yanenze cyane Perezida Donald Trump ku buryo yitwaye mu guhangana n’icyorezo cya virusi ya Korona no mu bijyanye n’ubukungu, avuga ko “inanirwa ry’ubutegetsi bwe ryatwaye ubuzima bw’abantu n’imibereho y’abaturage.”

Mbere gato mu mugoroba, Bwana Barack Obama wahoze ari Perezida wa Amerika yavuze ijambo risa n’irishotora Perezida Trump, wamusimbuye. Yumvikanoshije ko Trump afata ubuperezida “nk’irindi kinamico kuri televiziyo” ndetse ko ubuyobozi bwe budashoboye no gutegeka bishyira mu kaga demokarasi.

Yemera itike ya nomero ya kabiri mu guhagararira ishyaka ry’aba Demokarate, Madame Harris yavuze Amerika nk’igihugu gifite “ ingorane zacyo n’inenge”, ndetse ko bikenewe ko hakorwa ibishoboka ngo izo nenge zikurweho. Bimwe muri ibyo ni nko kurwanya ivanguraruhu no gutanga ubutabera bungana nk’uko biteganywa n’amategeko.

Yagize ati:”Ntidukore ikosa na rimwe, urugendo ruri imbere ntirworoshye. Tuzatsikira. Dushobora yewe no kunanirwa. Ariko mbijeje ko tuzakora dushize amanga, ndetse tugahangana n’ingorane zacu mu buryo buboneye. Tuzavugisha ukuri, kandi tuzakorana iki cyizere tubasaba kutugirira.”

Amateka Azasigarana iki?

Kuba Biden yarahisemo umwiraburakazi ufite inkomoko muri Aziya nk’uwo bagomba kwiyamamazanya byakuyeho uburyo bwari bumenyerewe mu gutoranya abakandida, kandi byashimishije benshi mu bagore bo mu ishyaka basaga n’abagononwa cyangwa se badashyigikiye ko umuzungu w’imyaka 77 y’amavuko nka Biden aserukira ishyaka muri aya matora.

Madame Harris yijeje ko ubuyobozi bwe na Biden buzaharanira ‘kubaka ubukungu budasiga inyuma n’umwe”, gutera intambwe zigana ku kurangiza burundu icyorezo cya virusi ya Korona, no kubaka umuryango mwiza, ukomeye kandi uboneye.

Yagize ati: Tugomba gutora umuperezida uzazana impinduka, uzazana ibyiza kuruta, kandi agakora akazi k’ingenzi. Umuperezida uzaduhuriza hamwe twese-abirabura, abazungu, abakomoka muri Amerika y’epfo, abakomoka muri Aziya ndetse na ba kavukire - kugira ngo tugere ku hazaza twese hamwe dushaka. Tugomba gutora Biden.”

Madame Harris kandi yabaye nk’ukomoza ku ivuka rye mu bitaro byo mu mujyi wa Oakland muri leta ya California, bisa nk’aho yerekanaga igitekerezo kidafite ishingiro cyo kugendera ku ho umuntu avuka, cyari cyatanzwe na Perezida Trump ko Harris atujuje ibisabwa ngo abe visi perezida kuko ababyeyi be bombi ari abimukira.

Hagati aho, Bwana Obama yavuze ijambo rizasigara mu mateka ya Philadelphia aho yavuze ko imyaka hafi ine Perezida Trump “atigeze ashaka gutandukanya kuba perezida kwe n’ikindi kintu, nko kuba mu biganiro bya televiziyo yakoreshaga ngo abantu bamushyigikire.”

Uyu wahoze ari Perezida yihanangirije ko kongera gutorwa kwa Trump gushobora gusubuza inyuma demokarasi. Yongeraho ko yibwiraga ko Perezida Trump azashyira agaha uburemere akazi k’ubuperezida, ndetse “akamenya agaciro ka demukarasi yaragijwe.”

Yagize ati: “Donald Trump ntiyigeze akurira mu nshingano kubera ko ntabyo yashobora. Kandi ingaruka zo kunanirwa kwe zirakomeye cyane. Abanyamerika ibihumbi 170 barapfuye. Amamiliyoni y’imirimo yarazimiye, mu gihe abari mu myanya yo hejuru batwara byinshi kuruta mbere. Kamere mbi zacu zarabyutse, ishema ryacu ku ruhando mpuzamahanga riragabanuka bikabije, n’inzego zacu za demukarasi ziri mu kaga zitigeze.”

Ijambo rya Bwana Obama ntirisanzwe kuko ntibikunze kubaho ko abahoze ari abakuru b’igihugu banengera mu ruhame perezida uriho.

Nyuma y’aho ibyo Perezida Obama yamuvuzeho bigiriye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Perezida Trump, asa n’usubiza, yanenze Bwana Obama ko yabaye perezida udashoboye kandi wataye demukarasi y’Amerika mu kaga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Prezida Trump yagize ati:”Iyo numvise ibyo, nkanareba n’akaga yadusizemo, ubucucu buri mu masezerano yakoze. Nimurebe ibyo turimo gukora ubu. Dufite urukuta rwiza ku mupaka. Dufite umutekano. Ariko namwe murebe ukuntu yari mubi, n’uburyo nta kamaro yigeze agira.”

Umuyobozi w'intangarugero

Benshi mu bafashe ijambo bashimagije imico n’ubutwari bya Bwana Joe Biden mu kubasha kwihanganira ingorane yanyuzemo, zirimo imfu z’umugore we wa mbere n’umukobwa we bishwe n’impanuka y’imodoka muw’1972, ndetse n’iza vuba, nk’aho muw’2015 yapfushije umuhungu we Beau Biden wari umushinjacyaha mukuru wa leta ya Delaware wazize kanseri y’ubwonko.

Bwana Obama akaba yavuze ko Joe Biden asobanukiwe neza ingufu za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika izo ari zo “ ko ziva mu gutanga urugero isi yose ibasha gukurikira”, kandi ko Biden na Harris bafite intego zo guhashya icyorezo cya virusi ya korona, kwagura gahunda y’ubwishingizi mu buvuzi, gutabara ubukungu bwa Amerika no kuyisubiza umwanya yahoranye mu ruhando rw’isi.”

Uyu wahoze ayobora Leta Zunze ubumwe z’Amerika yagize ati:” Ikirenze ibindi byose, icyo nzi kuri Joe, kandi nzi kuri Kamala, ni uko bitaye kuri buri munyamerika, kandi bitaye cyane rwose kuri iyi demokarasi. Bombi bemera ko muri demokarasi, uburenganzira bwo gutora ari ntavogerwa, kandi ko tugomba korohereza abaturage mu gutora, nta kubikomeza. Bemera ko nta n’umwe uri hejuru y’amategeko, habe na perezida. Kandi ko nta mukozi wa leta n’umwe, habe na perezida, ugomba gukoresha umwanya ahawe mu kwikungahaza cyangwa gukungahaza abamushyigikiye.”

Madame Hilary Clinton wahoze ari umunyamabanga wa leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, wanatsinzwe na Bwana Trump muw’2016 ubwo yiyamamarizaga kuba perezida, yahamagariye abaturage kuza ku bwinshi gutora ubwo yavugiraga Biden na Harris mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama kuri uyu wa gatatu.

Yagize ati:” iyi ni yo kipe izakura igihugu cyacu ahabi, nyamara ariko ntibabigeraho tutabibafashijemo. Ntabwo tugomba kwirindiriza uwo twakabaye twakoze. Niba utora ukoresheje iposita, saba urupapro rwawe vuba, utore uhite wongera urwohereze, niba utorera ku biro, bikore kare. Icy’ingenzi, uko byagenda kose, dutore.”

Mu magambo ye ati:” kuri ubu muri Amerika hari byinshi bihangayikishije, kandi ukuri guhari, ni uko ibintu byacice na mbere y’icyorezo cya virusi ya korona. Ariko nk’uko bikunze kuvugwa, isi ibabaza buri wese, ariko hanyuma y’ibyo , abantu bongera gukomerera aho bahoze babarira. Nguwo rero Biden. Azi kwihangana, guhuza no kuyobora, kuko ibyo yabikoreye umuryango we ndetse n’igihugu.”

Perezida Trump yakunze guhagarika ibikorwa byo kwiyamamaza agakora ibiganiro n’abanyamakuru ubwo Biden we yarimo kwiyamamaza, azenguruka muri leta nyinshi zisanzwe zizwi guhanganirwa mu bijyanye n’amajwi. Kuwa kane, Bwana Trump yari i Scranton muri leta ya Pennsylvania hafi y’aho Biden yakuriye.

Abarepubulikani barateganya inama nkuru yabo mu cyumweru gitaha, uhereye kuwa mbere izabera ku biro by’umukuru w’igihugu White House ikazasozwa n’ijambo rya Perezida Trump yemera guhagararira iryo shyaka mu matora ku itariki ya 27 z’uku kwezi kwa 8.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG