Urukiko rw'ibanze rwa Kacyiru mu mujyi wa Kigali rumaze kwemeza ko uwahoze ari minisitiri w'intebe afungwa by'agateganyo iminsi 30.
Bwana Pierre Damien Habumuremyi mu cyumweru gishize ni bwo ubushinjacyaha bw'u Rwanda rwamushinje muri urwo rukiko icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe n'icyaha cy'ubuhemu. Ibyaha byombi bijyanye na kaminuza Christian University of Rwanda yari ahagarariye.
Urubanza rwasomwe Bwana Pierre Damien Habumuremyi atari mu cyumba cy’urukiko, ariko hagaragaye umwe mu bamwunganira, Me Kayitare Jean Pierre.
Urukiko rwashingiye ku kuba Habumuremyi ubwe yariyemereye ko yatanze sheki azi neza ko nta mafaranga afite, yaba kuri konti ye bwite ndetse no kuri konti ya Kaminuza yitwa Christian University of Rwanda yarabereye umuyobozi.
Urukiko ruvuga ko rukeka ko Habumuremyi yaba yarakoze iki cyaha, kuko nawe yemera ko Ngabonziza yamuhaye ibicuruzwa bye, ndetse akanamuha n’ingwate atigeza asubiza.
Izi ngingo ni zo urukiko rwahereyeho rwemeza ko Bwana Habumuremyi hari impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora ibi byaha, nyuma rutegeka ko yafungwa by’agateganyo iminsi 30.
Urukiko kandi rwateye utwatsi ubusabe bwa Habumuremyi n’abunganizi be, bari barutakambiye ko rushingiye ku buryo igihugu cyagiye kigirira ikizere Habumuremyi mu mirimo inyuranye cyamushinze kugeza naho kimugira Ministre w’intebe w’u Rwanda, rwamugirira ikizere akarekurwa. Bityo, rwanzuye ko rutagirira Habumuremyi ikizere, kuko n’icya mbere yagiriwe n’igihugu yagikoresheje nabi.
Umwe mu bunganizi ba Habumuremyi Me Jean Pierre Kayitare wari mu isomwa ry’urubanza, yavuze ko nta byinshi yavuga, kuko bashobora kuzajurira.
Bwana Habumuremyi Pierre Damien ni we muyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta z’Ishimwe.
Facebook Forum