Ubushinjacyaha bw’igihugu cy’Ubufransa bwemeje ko bwataye muri yombi Umunyarwanda Kabuga Felicien wari umaze igihe kinini ashakishwa n’ubutabera kubera gushinjwa uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Amakuru y’ifatwa rye ryemejwe kandi n’urwego rwasimbuye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.
Umushinjacyaha mukuru w’urwo rwego rwashyizweho gukora imilimo y’insigarira y’inkiko bwana Serge Brammertz yavuze ko ifatwa rya Kabuga ari urwibutso rw’uko abagize uruhare muri jenoside bashobora kubiryozwa na nyuma y’imyaka 26 iyo jenoside ibaye.
Yagize ati “Mu rwego rw’ubutabera mpuzamahanga, ifatwa rya Kabuga ryerekana ko dushobora gutsinda mu gihe dufite ubufatanye mpuzamahanga.”
Mu itangazo ubushinjacyaha bw’Ubufransa bwavuze ko Kabuga yari amaze igihe aba muri icyo gihugu yarahinduye umwirondoro we.
Mu itangazo ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bushimishijwe n’ifatwa rya Kabuga w’imyaka 84 mu Bufransa buvuga ko bwiteguye gufatanya n’urwego rwasimbuye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda kugirango Ubutabera nyabwo bugerweho.
Kabuga ashinjwa ibyaha birindwi birimo jenoside n’ubufatanyacyaha muri jenoside.
Nyuma y’ifatwa rye, biteganyijwe ko Kabuga azimurirwa mu maboko y’urwego rwashyizweho gukora imilimo y’insigarira y’urukiko mpuzamahanga ryashyiriweho u Rwanda.
Facebook Forum