Ni uburyo bukoreshwa n’inzego z’ubutegetsi zo muri Afurika y’Epfo kugera mu byaro bya kure ahatari imihanda cyangwa ubundi buryo busanzwe bw’itumanaho. Indege itagira umudereva yambikwa indangururamajwi yahawe ubutumwa bwo kwirinda Virusi ya corona ikagenda ibusubiramo aho inyura hejuru y’ingo zo muri ibyo byaro.
Inzego z’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo zivuga ko muri ibyo byaro hari amavuriro make bityo bakaba bagomba kwita ku kwirinda kwandura kuko haramutse hagize abayirwara muri utwo turere bashobora kurushya ivura kubera ubuke bw’ibikoresho n’abakozi b’inzego z’ubuvuzi.
Ubutegetsi buravuga ko ubu buryo burimo gukora neza kubera amatsiko abaturage bahururana kureba indege ivuga, bahagera bakumva ubutumwa buri mu rurimi rwabo bubakangurira kwirinda. Ikindi ubutegetsi bw’icyo gihugu buvuga ni uko ubu buryo buhendutse ugereranije n’uko abakozi b’inzego z’ubuzima bakabaye bigerera mu byaro gutanga ubwo butumwa.
Muri iki gihe guhura kwa benshi bibujijwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo cya corona ubu buryo bushya burafasha abantu kumva ubutumwa bwo kwirinda batarinze kuva mu ngo zabo cyangwa nta mukozi w’inzego z’ubuvuzi ubasanzeyo.
Facebook Forum