Ibiro bishinzwe ubugenzacyaha bya Leta zunze ubumwe z’Amerika bizwi nka FBI bigiye gufasha igihugu cya Sudani gukora iperereza kubashatse guhitana Ministiri w’intebe w’icyo gihugu Abdalla Hamdock.
Ayo makuru yemejwe kuri uyu wa gatatu na ministiri ufite mu nshingano ze umuco n’itangazamakuru Faisal Mohammed Saleh.
Yavuze ko ikipe y’abakozi ba FBI yamaze kugera mu gihugu gufasha inzego z’ubugenzacyaha kumenya ukuri ku bashatse guhitana ministiri w’intebe ubwo imodoka ye n’izindi zimuherekeza zategwagamo ibisasu mu murwa mukuru Khartoum. Ku bw’amahirwe yavuyemo ntacyo abaye.
Ministiri Saleh yavuze ko biteze ku banyamerika ubunararibonye buzabafasha gucukumbura ukuri ku mugambi wo gushaka guhitana ministiri w’intebe. Iyo kipe y’Abanyamerika igizwe n’abahanga batatu.
Kugeza ubu nta muntu cyangwa umutwe wari wigamba icyo gitero. Icyakora inzego z’umutekano zimaze guta muri yombi abantu zikeka barimo n’abanyamahanga.
Kuwa kabiri ni bwo ministiri w’umutekano mu gihugu yemeje ko imwe mu modoka ziherekeza ministiri w’intebe yari yatezwemo igisasu.
Hamdock yashyinzwe kuyobora leta y’inzibacyuho umwaka ushize. Itorwa rye ryabaye nyuma y’amasezereno y’amahoro yasinywe hagati y’abayobozi b’abigaragambyaga n’inama ya gisilikali yahiritse Perezida Omar Bashir ku butegetsi. Marechal Bashir yari amaze imyaka 30 ku butegetsi, yagezeho akoze coup d’Etat mu 1989.
Facebook Forum