Igihugu cy’Ubushinwa cyatangaje ko mu kwezi gutaha gishobora gushyira ahagaragara urukingo rwa mbere rwa virusi ya corona.
Umuyobozi wa komisiyo y’ubuzima, ubumenyi n’ikoranabuhanga Zheng Zhongwei yavuze ko bateganya gukora igerageza kuri urwo rukingo mu kwezi kwa kane. Yavuze ko kugerageza urwo rukingo bishobora kuzafata igihe kirenga umwaka.
Zheng yavuze ko abashakashatsi ku by’inkingo bakomeje gukorana bya hafi kugira ngo bashobore gukora urukingo ruzifashishwa gukumira virusi ya Corona imaze guhitana abantu barenga 3000.
Hagati aho muri Leta zunze ubumwe z’Amerika sosiyete ikora ibijyanye n’inkingo muri leta ya Massachusetts yamaze kugeza ku kigo gishinzwe indwara z’ibyorezo urukingo iyo sosiyete yifuza ko rwakorerwa igeragezwa ku bantu.
Muganga Anthony Fauci uyobora icyo kigo yavuze ko gukora urukingo, kurugerageza no kurwemeza bishobora gufata nibura umwaka umwe.
Facebook Forum