Kimwe mu byemezo bikomeye cyaraye gifashwe na Papa Fransisiko ni icyo kwamaganira kure ubusabe bw’Abepisikopi bo muri Amazoniya muri Amerika y’epfo, ko abagabo bafite abagore bashobora kwemererwa kurobanurirwa kuba abapadiri.
Abo bepisikopi bumvikanishaga ko ikibazo cy’abapadiri bacye gikomeje kuba ingume cyaba kibonewe umuti. Iki cyemezo cyari cyashyizwe imbere n’aba bepisikopi umwaka ushize, cyahamagariraga abayoboke b’idini Gatolika batsimbaraye ku mahame yaryo, bagera kuri miliyari imwe na miliyoni 300 kugira uruhare muri izi mpinduka. Gusa, berekanaga ko batewe ubwoba n’uko byahungabanya amasezerano amaze imyaka myinshi ategeka abihayimana kudashaka. Papa Fransisiko yatanze ubu butumwa mu nama yabereye i Vaticani nyuma y’amezi atatu aho iki cyifuzo cyari cyatorewe ku majwi 128 y’Abepisikopi kuri 41 mu bari muri iyo nama.
Mu kwezi gushize abatsimbaraye ku mahame y’Idini Gatolika basohoye igitabo gisaba Papa kutemera icyifuzo cy’Abepisikopi bo muri Amazoniya. Icyi gitabo kandi cyaje gisa n’ikirinda umuco w’abapadiri wo kudashaka abagore. Iki kibazo cyo muri Amazoniya cy’uko abapadiri ari bo bonyine bemerewe gusoma misa, gituma abantu bagera kuri 85 ku ijana batabasha kujya mu misa buri cyumweru kandi byabaye karande muri ako karere ka Amazoniya.
Facebook Forum