Uyu munsi ku wa Gatanu, ibihumbi byinshi by’abantu bashyigikiye umuyobozi w’igikomerezwa mu idini ry’Abashiyite muri Iraki, bigaragambirije mu mujyi rwagati I Baghdad. Ibi bibaye nyuma y’uko indege itagira umudereva y’Amerika mu ntangiriro z’uko kwezi ihitanye Qassem Soleimani, umujenerali wa Irani wari wasuye Iraki.
Bari mu masengesho yo kuwa Gatanu abisiramu bumvikanye mu ndangurura-majwi zamagana Amerika. Hari n’umwana wagaragaye afite ikibaho cyanditseho ngo: urupfu kuri Amerika, urupfu kuri Isiraheli. Hari n’undi wumvikanishije ko yiteguye kurwana mu gihe Moqtada al-Sadr yabibasaba
Imihanda n’ibiraro byerekeza muri zone irimo icyicaro cya Leta ya Iraki, ndetse n’ambasade z’ibindi bihugu harimo n’iy’Amerika byose byari byafunzwe n’abigaragambya.
Umuyobozi w’Abashiyite Moqtada al-Sadr, watsindiye intebe nyinshi mu matora y’abadepite mu kwa gatanu ku mwaka 2018, yahamagariye abantu benshi kwigaragambiriza ko ingabo z’Amerika zavanwa muri Iraki. Yasohoye kandi urutonde ry’amabwiriza ingabo z’Amerika zigomba kugenderaho muri Iraki. Muri ayo mabwiriza harimo gukuraho amasezerano asanzwe ariho y’umutekano, no gufunga ibigo bya gisirikare by’Amerika. Al-Sadr yabwiye igisirikare cy’Amerika kandi ko hazabaho agahenge k’igihe gito, umusirikare wabo wa nyuma akuye ikirenge ku butaka bwa Iraki.
Facebook Forum