Uko wahagera

Kiliziya Gatolika Ikomeye ku Bapadiri Batashatse


Papa Fransisiko asoma misa ku munsi wahariwe amahoro kw'isi muri Basilika ya Mutagatifu Petero i Vaticano.
Papa Fransisiko asoma misa ku munsi wahariwe amahoro kw'isi muri Basilika ya Mutagatifu Petero i Vaticano.

Papa Fransisiko kuri uyu wa mbere yongeye gushimangira igitekerezo cya mugenzi we yasimbuye Papa Benedigito wa 16 cyo kutareka abagabo bafite abagore ngo babe abapadiri.

Umwe mu bashinzwe itangazamakuru muri Vaticani, Matteo Bruni, ni we watangaje ko aho Papa ahagaze kuri iki kibazo. Bruni yavuze ko yibuka neza ibyo Papa Paulo wa 6, yavuze ati: “natanga ubuzima bwanjye aho guhindura itegeko ryo kudashaka”. Icyo gihe kandi Papa yongeyeho ko kudashaka ari nk’impano bahaye Kiliziya.

Kuri iki kibazo cyo kudashaka kw’abihaye Imana, Papa Benedigito wagiye mu zabukuru mu mwaka wa 2013, na we yavuze ko adakwiye gukomeza guceceka. Ibi yabivuze mu gitabo yanditse cyakurikiwe n’inama idasanzwe y’Abasenyeri bo muri Amazone yabaye umwaka ushize wa 2019 yemeza ko iyimikwa ry’abihaye Imana barashatse rishoboka ritewe n’impamvu runaka.

Papa Fransisko ashobora kwemera ko abashatse bashobora kuba abapadiri cyane cyane muri Amazone kuko hagaragaye ikibazo cyibura ry’abapadiri. Yavuze ko azatangaza umwanzuru kuri iki kibazo mu byumweru biri imbere.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG