Abategetsi muri Afuganisitani bavuze ko inyeshyamba z’Abatalibani zagabye igitero ku kigo cya gisirikare mu ntara ya Balkh mu majyaruguru y’igihugu. Bishe abasilikare b’Afuganisitani barindwi bakomeretsa abandi batandatu.
Icyo kigo cya gisirikare mu karere ka Dawlat Abad gihuriyemo n’ingabo z’Afuganistani n’abakozi b’igihugu bashinzwe ubutasi.
Umuyobozi mukuru w’akarere, Mohammad Yousaf, yabyemeje ariko avuga ko igitero cy’Abatalibani cyahitanye abasirikare b’Afuganisitani 15.
Mw’itangazo ryanditse, umuvugizi w’Abatalibani Zabihullah Mujahid, yigambye ko abarwanyi be bishe abashinzwe umutekano b’Afuganisitani 20 bagata muri yombi babiri, bagatwara n’ibikoresho. Kwigamba gutyo kw’inyeshyamba bikunze kuba ari amakabyankuru.
Abategetsi b’akarere batangaje kandi ko mu gitero gitandukanye, inyeshyamba z’Abatalibani zavumbukiye ku makamyo y’abapolisi kuri uyu wa kabiri mu gitondo, mu ntara ya Kapisa.
Intambara yo muri Afuganisitani yahitanye abantu barenga 150000 barimo abashinzwe umutekano mu karere, abasivili, inyeshyamba hamwe n’abasirikare b’Abanyamahanga. Abasirikare b'Amerika babarirwa mu 2300 bari muri abo bishwe.
Facebook Forum