Uko wahagera

Imisoro ku Bicuruzwa Hagati y'Amerika n'Ubushinwa Yahagurukiwe


Gao Feng ni umuvugizi wa minisiteri y’ubucuruzi mu Bushinwa
Gao Feng ni umuvugizi wa minisiteri y’ubucuruzi mu Bushinwa

Kuri uyu wa kane Ubushinwa bwatangaje ko buri mu biganiro by’ubucuruzi na Leta zunze ubumwe z’Amerika, bishobora gukuraho imisoro yongerewe kuri bimwe mu bicuruzwa hagati y’ibyo bihugu.

Umuvugizi wa minisiteri y’ubucuruzi mu Bushinwa, Gao Feng, yabwiye abanyamakuru i Beijing ko ikurwaho ry’iyo misoro ari ingingo y’ingenzi ibihugu byombi bigomba kumvikanaho muri ibyo biganiro.

Ku wa kabiri w’iki cyumweru Perezida Donald Trump w’Amerika yavuze ko Ubushinwa n’Amerika biri hafi kumvikana ku masezerano y’ubucuruzi ariko yongeraho ko ubwo bwumvikane buramutse butabaye, yazamura cyane imisoro ku bicuruzwa biva mu Bushinwa.

Perezida Trump yashyizeho imisoro ibarirwa muri miliyari z’amadolari ku bicuruzwa byo mu Bushinwa mu rwego rwo guhatira icyo gihugu guhindura ibyemezo birebana n’imikorere y’inganda no guhagarika ubujura ku mutungo bwite w’Amerika mu by’ubwenge.

Perezida Trump na Xi Jinping w’Ubushinwa bagombaga gusinyana amasezerano mu nama yabereye muri Chile muri uku kwezi ariko iyo nama yarasubitswe. Igihe abo bakuru b’ibihugu bombi bazongera guhurira, ntikiramenyekana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG