Uko wahagera

Ingabire Victoire Ashinze Ishyaka Rishya: DALFA-Umurinzi


Ingabire Victoire Umuhoza atangiza ishyaka rishya Dalfa-Umurinzi
Ingabire Victoire Umuhoza atangiza ishyaka rishya Dalfa-Umurinzi

Madamu Ingabire Victoire Umuhoza, wari umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi, kuri uyu wa Gatandatu yashinze ishyaka rishya yise Ishyaka Riharanira Iterambere n’Ubwisanzure Kuri Bose mu Rwanda DALFA Umurinzi.

Madamu Ingabire wari umaze imyaka 13 ayobora ishyaka FDU-Inkingi yabwiye Ijwi ry’Amerika ko yasanze atashobora gukomeza gukorera politiki yo kuri za mudasobwa.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:18 0:00

Yabwiye umunyamakuru Venuste Nshimiyimana ko yahisemo gukurikiza amategeko y’u Rwanda kugira ngo ashobore gushyiraho ishyaka rizafatanya n’abanyarwanda guharanira ko u Rwanda ruba igihugu kigendera ku mategeko, hakubakwa iterambere rirambye kuri bose.

Uyu munyapolitike utavuga rumwe na leta y’u Rwanda yari yarakatiwe gufungwa imyaka 15 nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kugambirira kuvutsa igihugu umudendezo. Ibirego byakunze kwitwa na bamwe ko ari ibya politiki.

Yaje kurekurwa nyuma y’imyaka umunani afunzwe mu kwezi kwa cyenda mu 2018 ahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG