I Kigali mu Rwanda kuwa Gatandatu tariki ya 2/11/2019 habaye impanuka ihitana batatu abandi benshi barakomereka. Ababibonye bikiba bavuga ko iyo mpanuka yabaye mu gihe imodoka y'ikamyo yacitse feri itangira kugonga ibindi binyabiziga n'abanyamaguru.
Byari amarira n’agahinda ku babuze ababo n’abo ababo bakomerekeye muri iyi mpanuka yabereye ahazwi nko ku Gakiriro ka Gisozi mu mujyi wa Kigali, akumiro ku babonye biba. Ni ibihe bitoroshye ku babuze ababo.
Iyi mpanuka abayibonye bemeza ko yabaye ahagana saa kumi n’ebyiri na 45 z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu. Ubwo Imodoka y’ikamyo itwara ibishingwe yaturukaga mu gice cyubatsemo ishuli rya FAWE igacikafFeri. Abayibonye bavuga ko yagiye igonga izindi modoka na moto n’abanyamaguru.
Ijwi ry’Amerika igera ahabereye iyi mpanuka yasanze abaganga batandukanye bari kuhatangira ubutabazi bw’ibanze. Ahari habereye impanuka umuhanda wari wahise ufungwa kugira ngo hatangwe ubutabazi. Ijwi ry’Amerika yiboneye abantu batatu, barimo umushinwa umwe, n’abamotari babiri bari baryamye inzego z’umutekano zahamirije ko bahise bapfa.
Ikindi yabonye imodoka ya polise itwara imirambo ni yo yabatwaye. Twamenye ko hari abagera mu mu munani bakomerekeye muri iyi mpanuka, Imodoka enye zangiritse ndetse na moto esheshatu zangiritse. Twavuye ku Gisozi babinjije mu modoka zitwara indembe babajyanye kubavurira mu bitaro bitandukanye.
Hari bamwe mu bo Ijwi ry’Amerika yahasanze bigaragara ko bahungabanyijwe n’iyi mpanuka.Bagenzi babo babafashe mu maboko. Bamwe mu babonye iby’iyi mpanuka bakanenga umushoferi wari utwaye iyi kamyo yikorera ibishingwe, kuko ngo hari uburyo yagombye kutayiyobya aho kuyiyobora mu bantu.
Amakuru twabashije kumenya ni uko uwari utwaye iyi modoka yamaze gukora impanuka agahita atega akagenda. Bivugwa kandi ko n’abandi bari inyuma bagenda bapakira imyanda umwe muri bo ari we wagize ikibazo cy’ihungabana abandi bakavamo ari bazima.
Ubwo twateguraga iyi nkuru twahamagaye umuvugizi w’igipolisi tugamije kumenya amakuru arambuye kuri iyi mpanuka maze CP Jean Bosco Kabera atubwira ko atari ahantu hatuje aza tuza kuvugana amaze gutuza , Twongeye kumuhamagara na bwo yatubwiye mu butumwa bugufi ko yaza kuduhamagara nyuma. Gusa na nyuma tumuhamagaye ntiyafashe telephone.
Impanuka nk’iyi si ubwa mbere aho amakamyo mu mujyi wa Kigali yagiye yumvikana mu bihe bitandukanye acika amaferi bikarangira ahitanye abantu mu kivunge.
Imibare itangwa n’igipolisi cy’u Rwanda igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2018 impanuka zo mu mihanda zahitanye abantu 465 zikomeretsa abandi 654. Ni mu gihe ku isi yose abasaga miliyoni buri mwaka bapfa bazize impanuka. Naho abandi babarirwa muri miliyoni 50 zikabasigira ubumuga. Igihe tuza kumenya andi makuru yisumbuyeho kuri iyi mpanuka tukazayatangariza abakurikira Ijwi ry’Amerika.
Facebook Forum