Uko wahagera

USA Yasabye Turukiya Guhagarika Burundu Ibitero Muri Siriya


Mark Esper, Ministiri w'Ingabo wa Leta zunze ubumwe z'Amerika
Mark Esper, Ministiri w'Ingabo wa Leta zunze ubumwe z'Amerika

Ministiri w’ingabo wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Mark Esper yagaye igihugu cya Turkiya kuba cyaratangije ibitero kuba Kurde mu majyaruguru ya Siriya.

Yabivugiye mu Budage mu nzira yerekeza mu Bubiligi aho azitabira inama y’umuryango wa gisilikali w’ibihugu bigize umuryango wa OTAN.

Ministiri Esper yananenze amasezerano prezida w’Uburusiya Vladimir Putin yagiranye na mugenzi we wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan. Ni amasezerano y’ubufatanye mu gucunga umutekano ku mupaka wa Turukiya na Siriya.

Turukiya yatangije ibitero muri Siriya ubwo Amerika yari imaze gutangaza ko igiye gukura ingabo zayo mu majyaruguru ya Siriya.

Nyuma y’igitutu cy’amahanga n’ibiganiro n’intumwa za Leta zunze ubumwe z’Amerika, Turukiya yatangaje ko nta mpamvu yo kwongera kugaba ibitero nyuma y'aho Amerika iyibwiriye ko Abakurde barangije kuva mu majyaruguru ya Siriya.

Abakurde bo muri Siriya, igihugu cya Turukiya gifata nk’abanzi, bafatanije n’ingabo z’Amerika kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kiyisilamu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG