Ishyaka ritavuga rumwe na leta muri Pakistani rirashinja leta kutorohereza Nawaz Sharif, wigeze kuba ministiri w’intebe, kujya kwivuza.
Biravugwa ko Sharif w’imyaka 69, amaze igihe arwaye bikomeye muri gereza. Yakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa no guhishira umutungo yinjiza, ubwo yaguraga uruganda rutunganya ibyuma mu gihugu cya Arabiya Saudite.
Abagaga bamukurikirana bavuga ko Sharif afite indwara y’amaraso.
Guverineman ya Ministiri w’Intebe Imran Khan yabeshyuje amakuru yuko leta yabujije ko Sharif avurwa.
Ku rubuga rwa Twitter, Khan yavuze ko nubwo atumvikana na Sharif mu bya politike, amwifurije koroherwa. Yongeyeho ko ategetse inzego z’ibishinzwe kwihutira kwita kuri Sharif.
Facebook Forum