Abantu bane baraye bakomerekejwe n’igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade cyatewe n’abantu bataramenyekana mu mujyi wa Kamembe ku mugoroba wo kuwa gatandatu ushyira iki cyumweru.
Inzego zishinzwe umutekano ziratunga agatoki imitwe irwanya ubutegetsi iri mu gihugu gituranyi cya Kongo kuba ari yo iri inyuma y’icyo gikorwa kigamije guhungabanya umutekano.
Amakuru y’iturika ry’icyo gisasu yamenyekanye ahagana i saa moya n’igice zishyira i saa mbiri z’umugoroba kuri uyu wa gatandatu. Aho cyaturikirijwe ni rwagati mu mujyi wa Kamembe hafi ya kamwe mu tubari tuwubarizwamo. Bivugwa ko uwagiturikije yacunze umuriro w’amashanyarazi ugiye haje umwijima abona kugituritsa.
Nta muntu wahasize ubuzima, naho bane cyakomerekeje bahise bajyanwa ku bitaro bya Gihundwe biri muri uyu mujyi wa Kamembe.
General Major Alexis Kagame, ukuriye ingabo mu ntara y’iburengerazuba, yasabye abaturage gutuza, ariko anabashishikariza gutanga amakuru ku cyo babona cyahungabanya umutekano.
N'ubwo itangazo ryasohowe n’igipolisi cy’u Rwanda rivuga ko hatangijwe iperereza rigamije kumenya uwo ari we wese waba wabigizemo uruhare, abakekwa ku isonga ni ababarizwa mu mitwe y’inyeshyamba irwanya ubutegetsi ibarizwa mu mashyamba ya Kongo.
Iterwa rya gerenade aha i Rusizi rije rikurikira ibitero byagabwe mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru mu ntangiriro z’uku kwezi kwa cumi, bihitana abaturage 15. Batanu mu babifatiwemo bavuze ko baturutse mu mutwe wa RUD-Urunana umwe mu irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ibarizwa mu mashyamba ya Kongo.
Facebook Forum