Akanama nkemurampaka kagena iby’igihembo Nobel cy'amahoro, kicaye Norvege mu Burayi, kemeje ko Ministri w’Intebe wa Etiyopiya Abiy Ahmed yegukanye igihembo cy’umwaka wa 2019. Ibyo bishingiye ku ruhare yagize mu kurangiza intambara igihugu cye Etiyopiya cyagiranye na Eritereya yamaze imyaka 18.
Itangazo rivuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya riravuga ko icyo gihugu cyakiranye ibyishimo iyo nkuru. Riravuga ko ari ubuhamya butagira iherezo bw’indangagaciro z’ubumwe, ubufatanye no gusangira kubaho ziranga Minisitiri w’Intebe Abiy. Iryo tangazo rivuga ko kuva Minisitiri w’Intebe Ahmed yajya mu mwanya w’ubuyobozi mu kwa kane 2018, yaranzwe no gushakisha amahoro, kubabarira n’ubwiyunge nka zimwe mu nkingi z’ubuyobozi bwe.
Yarekuye imfungwa za politike zibarirwa mu bihumbi atanga imbabazi ku bitangazamakuru n’abanyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi bari barakatiwe hakurikijwe itegeko ryo kurwanya iterabwoba. Yahamagariye abahunze kugaruka mu gihugu bakajya mu bikorwa bya politike mu mahoro. Kurangiza intambara yari imaze imyaka hafi 20 hagati ta Eritereya na Etiyopiya byafunguye umuryango w’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Abinyujije mu itangazo, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yishimiye iyo nkuru avuga ko umuyaga w’ibyiringiro uhuha uganisha muri Afurika. Yavuze ko icyerekezo cya Mininistri w’Intebe Abiy Ahmed cyafashije Eritereya na Etiyopiya kugera ku mahoro n’umutekano kandi ko Ahmed Abiy abereye abandi bayobozi urugero haba muri Afurika n’ahandi.
Facebook Forum