Uko wahagera

USA: Babiri Bakorana na Rudy Giuliani Batawe muri Yombi


Lev Parnas na Igor Fruman
Lev Parnas na Igor Fruman

Abagabo babiri bakorana na Rudy Giuliani, avoka bwite wa Perezida Donald Trump batawe muri yombi baregwa ibyaha byo kwica amategeko agenga amatora baha amafaranga aturutse hanze y’Amerika bamwe mu bakandida biyamamazaga.

Umwe mu bayobozi bashinzwe kubahiriza amategeko yavuze ko Lev Parnas, Umunyamerika wavukiye mu gihugu cya Ukraine na Igor Fruman, Umunyamerika wavukiye muri Belarus, baraye bafatiwe muri leta ya Virginia. Yavuze ko abo bagabo babiri baregwa gutanga inkunga y’amafaranga yo gushyigikira abiyamamaza mu buryo butemewe n’amategeko.

Parnas na Fruman baravugwaho kandi kuba barafashije Giuliani gukora iperereza ku wahoze ari Visi Perezida w’Amerika Joe Biden n’umuhungu we Hunter Biden babashakishaho ibyaha bya ruswa.

Abandi bahamagajwe n’urukiko ni Andrey Kukushkin, undi Munyamerika wavukiye muri Ukraine, na David Correia nabo barakekwaho ibyo byaha. Nyuma y’uko atabwa muri yombi, Kukushkin aragezwa mu rukiko kuri uyu wa kane Correia we yari atarafatwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG