Uko wahagera

Umuryango Never Again Rwanda Wahembewe Kuba Indashyikirwa


Abayobozi b'umuryango Never Again Rwanda bakira igihembo kitiriwe Roger Kaufman i Washington muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.
Abayobozi b'umuryango Never Again Rwanda bakira igihembo kitiriwe Roger Kaufman i Washington muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Umuryango Never Again Rwanda ukora ibikorwa byo kwimakaza umuco w’amahoro n’imiyoborere idaheza mu Rwanda, wakiriye igihembo cyitiriwe Roger Kaufman gihabwa imiryango ifasha guteza imbere abaturage hagamijwe kubageza ku iterambere rirambye.

Icyo gihembo cyatangiwe muri kaminuza ya Georgetown iri mu mujyi wa Washington muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Umuryango Never again Rwanda washimiwe k’ubw’uruhare igira mu gutanga umusanzu mu kubaka amahoro arambye mu Rwanda. Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika Eric Mahoro, ushinzwe ibikorwa mu muryango Never Again Rwanda, yavuze ko ari ishema rikomeye ku muryango wabo.

Yavuze ko iryo shimwe rigiye kubongera imbaraga mu kazi basanzwe bakora ko kubaka amahoro no komora ibikomere mu banyarwanda

Roger Kaufman, witiriwe iki gehembo yashimiye umuryango Never Again Rwanda kuba warabaye indashyikirwa mu gufasha kongera kubaka umuryango nyarwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Asanga hari byinshi abatuye isi bakwiye kwigira kuri uyu muryango mu guharanira ejo hazaza habatuye isi.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:58 0:00

Muri ibyo birori umuryango Never again Rwanda werekanye bimwe mu bikorwa byawo birimo uburyo bagerageza gufasha abanyarwanda kuba abaturage bagira uruhare mu miyoborere n’iterambere by’igihugu, hagamijwe impinduka nziza no gushyira hamwe imbaraga zubaka amahoro n’iterambere birambye.

Never Again Rwanda ni umuryango Nyarwanda washinzwe mu mwaka wa 2002. Uyu muryango uvuga ko ibikorwa byabo bimaze kugera ku banyarwanda n’abanyamahanga barenga ibihumbi ijana. Gahunda zabo zishingiye ku icyerekezo cyo kubaka igihugu aho abaturage baba umusingi nyawo w’impinduka nziza kandi bakorera hamwe bagamije amahoro n’iterambere birambye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG